Arikiyepiskopi wa Kigali, Antoine Karidinali Kambanda, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ari muri Cameroun aho yagiye kwifatanya na Kiliziya yo muri iki gihugu mu kwakira Papa Leo XIV uri mu ruzinduko rw’iyogezabutumwa muri Afurika.
Uru ruzinduko rwa Papa Leo XIV rwatangiriye muri Algeria, aho yamaze iminsi ibiri asura abakirisitu n’abandi baturage, abagezaho ubutumwa bwibanda ku mahoro, urukundo n’ubutabera.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Papa yasuye umujyi wa Annaba, ahazwi cyane kubera amateka ya Kiliziya, anasengera muri Bazilika ya Mutagatifu Augustin.
Mu butumwa yahatangarije, Papa Leo XIV yibukije ko umutima w’Imana ubabazwa n’intambara, urugomo, akarengane n’ibinyoma, ariko ukarangwa no kuba hafi y’abicisha bugufi n’abaharanira amahoro.
Yashimangiye ko Isi ikeneye abantu biyemeza kubaka amahoro no kurwanya icyatuma abantu batandukana.
Muri uwo Mujyi wa Annaba, Papa Leo XIV yanatuye igitambo cya Misa muri Bazilika ya Mutagatifu Augustin, ahamagarira abakirisitu gukomeza kuba urumuri rw’Isi n’umunyu w’Isi, by’umwihariko mu bihe bigoye Isi irimo.
Nyuma ya Algeria, Papa Leo XIV yerekeje muri Cameroun, aho yakiriwe n’imbaga y’abakirisitu n’abayobozi ba Kiliziya, barimo na Karidinali Kambanda.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko ruzakomeza no mu bindi bihugu birimo Angola na Equatorial Guinea, Papa azakomeza kugeza ubutumwa bwo kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.








