Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Bola Ahmed Tinubu Perezida wa Repubulika ya Nigeria muri Village Urugwiro,banagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Nigeria.
Ni ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo ubucuruzi, ingufu ndetse n’ubufatanye mu by’umutekano n’ingabo.
Perezida Tinubu yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Gicurasi 2026, yakirwa ku kibuga cy’Indege na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.
Uyu mukuru w’Igihugu wa Nigeria ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Africa CEO Forum iteganyijwe kubera muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Kane, tariki ya 14-15 Gicurasi 2026.
Abitabiriye iyi nama bazaganira ku ngingo zigamije kugena ejo hazaza h’ubukungu bwa Afurika, harimo imishinga minini y’ibikorwaremezo, isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), inganda n’ubusugire mu bukungu.








