


Mu nama mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside, hatanzwe ikiganiro cyagarutse ku buryo ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwira mu Karere.
Umwanditsi wâibitabo wâUmufaransa, Bruno Boudiguet, uri mu batanze ikiganiro, yavuze ko ari mu myiteguro yo gusohora igitabo kirimo isesengura ryimbitse ku hantu harenga 30 hiciwe Abatutsi n'intwaro zakoreshwaga.
Yagarutse kandi ku bibera muri RDC, n'amagambo ikoresha ishinja u Rwanda kwica no gusahura, avuga ko bifite inkomoko mu mateka, aho bamwe mu Bafaransa bagize uruhare mu guhakana Jenoside bagiye bakorana n'ubuyobozi bwa Congo.
Iki kiganiro kandi kirimo umwanditsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, David Gakunzi; umunyamategeko Innocent Nteziryayo; ndetse na Gen. Boubacar Faye ukomoka muri SĂŠnĂŠgal, wakoze mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR).




Umuyobozi wâInama yâUbutegetsi ya Yad Vashem, Dani Dayan, yavuze Abanyarwanda nâAbanya-Israel bafite inshingano yo kwifatanya nâabandi bashobora guhura na Jenoside mu kuyirwanya.
Yakomeje agaragaza ko mu mwaka wa 2005, bisabwe na Mukagasana, hateguwe ihuriro ryahuje abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi nâabarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Yavuze ko yahuye na bamwe mu bitabiriye iryo huriro, baganira nkâabantu bahuye nâamahano akomeye, basangira ubuhamya nâuburyo bwo gukomeza kubaho.
Yanibukije ko nubwo Jenoside isiga ibikomere bikomeye, inasiga inshingano zikomeye zo Kwibuka no kubana nâayo mateka.
Ati âKwibuka ntabwo ari igikorwa umuntu akora yicaye gusa; ni urugamba, ni inshingano ihoraho.â






Minisitiri Bizimana avuga ko ihakana rya Jenoside rikomeje kugaragara cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), unakorana nâumutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.
Yagaragaje ko ubufatanye bwa RDC na FDLR ari amarorerwa akomeye, atanga urugero ko nta gihugu na kimwe cyo mu Burengerazuba bwâIsi gishobora gukorana nâaba Nazi, ngo amahanga abyirengagize.
Ati âAriko dore RDC ku mugaragaro irakomeza gusesekaza politiki ya Jenoside bagakomeza bariya ba Nazi bo mu mutima wa Afurika, barangiza bakabashyira no mu ngabo zabo."
Yakomeje ashimangira ko ibikorwa nkâibi bikwiye kwamaganwa byimazeyo ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo hirindwe ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeza gukwirakwira no guhabwa urwaho.




Minisitiri wâUbumwe bwâAbanyarwanda nâInshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Damascene, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari yo yarangije ikinyejana cya 20, ndetse ikaba iya mbere yemejwe na LONI ko yabereye ku mugabane wa Afurika nyuma yâishyirwaho ryâitegeko mpuzamahanga rihana icyaha cya Jenoside.
Ati âUrumva rero Afurika yihaye icyo cyasha cyo kuba ari yo ibanza kugira Jenoside ku butaka bwayo, kandi icyo cyaha kikaba kitazibagirana mu mateka.â
Yakomeje agaragaza ko umugore wa mbere wahamwe nâicyaha cya Jenoside nâurukiko mpuzamahanga kuva ayo masezerano yashyirwaho ari Umunyarwandakazi Pauline Nyiramasuhuko, wari Minisitiri ushinzwe iterambere ryâabategarugori.
Yongeyeho ko kugeza ubu nta gihugu na kimwe cyo ku mugabane wa Afurika kirabasha gucira urubanza uwakoze Jenoside.




Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside yahujwe no kwizihiza imyaka 30 y'Umuryango IBUKA.
Iyi nama iri kubera mu Intare Arena yitabiriwe nâabayobozi batandukanye.





Mu nyubako ya Intare Arena hari kubera inama mpuzamahanga igamije kurwanya Jenoside, yitabiriwe nâabayobozi mu nzego zinyuranye, ndetse nâabandi benshi biganjemo urubyiruko.
Iyi nama iri kuba mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyâIcyunamo no Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Byâumwihariko, iyi gahunda yanahujwe no kwizihiza imyaka 30 Umuryango IBUKA umaze ushinzwe.









