sangiza abandi

“Mbere y’uko wakwica u Rwanda ruzakwica, ntabwo wakwica abantu kabiri” – Perezida Kagame

sangiza abandi

Ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye gushimangira ko amateka y’u Rwanda ari ukuri kudashobora guhindurwa cyangwa kugorekwa.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Perezida Kagame yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bidakwiye kugorekwa n’ababihakana cyangwa abagerageza kubihindura uko babyumva.

Yagize ati: “Ibyo twumvise byose bifite aho bishingiye, ni ukuri. Abafite uko babihakana cyangwa babihakanya, ngira ngo bafite akazi gakomeye cyane ko gushaka guhindura amateka nk’ayo y’abaturage ngo bayagire uko bishakiye.”

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye, ariko rukaba rwarashoboye kwiyubaka no guhindura amateka mabi rwanyuzemo. Yashimangiye ko ibihe byahindutse, kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho ukundi ku butaka bw’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko igihugu kitazemera kongera gusubira inyuma, anagaragaza ko Abanyarwanda bafite ubushake n’imbaraga zo kurinda ibyagezweho.

Yagize ati: “Igihugu cy’u Rwanda ureba ntabwo gishobora gupfa kabiri. Mbere yuko wakica u Rwanda ruzakwica. Ntabwo wakica abantu kabiri, ntibibaho. Uko utureba aha ntabwo twapfa kabiri, habe ari twe bakuru, hari abana bacu, nta wuzabica kabiri. Ntibishoboka, ntabwo byakunda.”

Ibi Perezida Kagame yabivuze mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku isi bakomeje ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bagamije guha icyubahiro abazize Jenoside no gukomeza urugendo rwo kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’ubudaheranwa.

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje mu gihugu hose, aho hibandwa ku kwigisha amateka nyakuri, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no gukomeza gusigasira ibyagezweho mu kubaka u Rwanda rushya.

Abanyarwanda,abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda bitabiriye iki gikorwa

Photos:

Photos : Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]