sangiza abandi

U Rwanda rwakiriye inama ihuza Intumwa Nkuru za Leta n’izindi nzego

sangiza abandi

U Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere inama ihuza Intumwa Nkuru za Leta n’izindi nzego (Attorneys General PACT Forum 2026), itegurwa ku bufatanye na Banki y’Isi.

Iyi nama iri kubera i Kigali kuva kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 kugeza ku ya 7 Gicurasi 2026, ihurije hamwe abayobozi bakuru mu bihugu, abahagarariye inzego z’abikorera n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga. 

Ni inama iri kuganirirwamo ingingo zirimo ubufatanye bw’inzego z’abikorera na Leta mu kwihutisha impinduramatwara mu iterambere by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye, Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yagaragaje ko hakiri ibyuho mu bikorwa by’iterambere muri Afurika birimo ibikorwaremezo.

Yashimangiye ko  mu rwego rwo kwihutisha imishinga y’ibikorwaremezo hakenerwa amategeko yorohereza abikorera ndetse n’ibigo by’imari muri rusange.

Iyi nama itegurwa ku bufatanye na Banki y’Isi, ikaba yitabiriwe kandi n’inzego zirimo urwego rwayo rushinzwe guteza imbere ishoramari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere (MIGA) ndetse na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).

Ni inama igamije gushyira hamwe imbaraga z’inzego z’ubutabera n’iz’amategeko kugira ngo harebwe uko zakorana mu buryo bwimbitse, hagamijwe guteza imbere iterambere rirambye rishingiye ku mategeko ahamye.

Inama iheruka ya PACT Forum yabereye i Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpeshyi ya 2024, aho hibanzwe cyane ku bufatanye hagati y’inzego z’ubutabera n’iz’imari mu guteza imbere ishoramari rirambye.

Photos:

[fluentform id="3"]