Abakozi b’Urwego rushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu Nzego z’umutekano (MMI) bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mugina ruherereye mu Karere ka Kamonyi.
Iki gikorwa cyo kwibuka cyabaye ku wa Kabriri, tariki ya 17 Kamena 2026, kibera mu Karere ka Kamonyi.
Mu kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubafasha gukomeza kwiyubaka, MMI yatanze inka eshanu ku barokotse Jenoside.
Batanze n’ibitabo 150 byitwa Legacy for Youth ku mashuri atatu yo mu Murenge wa Mugina, bigamije gufasha abanyeshuri kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa MMI, Col (Rtd) Dr. King R. Kayondo, yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana amateka mabi igihugu cyanyuzemo, aho Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira ubuyobozi bubi n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Muri iki gikorwa cyo kwibuka, abakozi ba MMI bafashe umwanya wo guha icyubahiro no kuzirikana inzirakarengane zishyinguye hano. Twanahisemo gutera inkunga abarokotse Jenoside tubaha inka, zizabafasha kubona amata ndetse zibafungurire amahirwe yo kwiteza imbere no kwigira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe Ubukungu, Uziel Niyongira, yijeje abarokotse Jenoside ko inzego za Leta n’abaturage bazakomeza kubashyigikira, ndetse ashima inkunga y’inka n’ibitabo byatanzwe, avuga ko ari ibimenyetso by’icyizere no gufasha ababihawe kuzamura imibereho yabo.
Mukamanzi Pelagie uri mu bahawe inka yashimiye MMI kuba yaratekereje ku barokotse Jenoside ndetse avuga ko iyo nka yahawe izamufasha guteza imbere imibereho y’urugo rwe no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka.








