U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite iterambere ririkwihuta ku muvuduko munini, ndetse biri mu ntego za guverinoma aho yiyemeje ko buri mwaka ubukungu bw’Igihugu buzajya buzamuka hejuru y’ikigero cya 9.3%.
Ibi bigaragarira mu mibare igaragazwa n’Ikigo cy’Ibarurishamibare aho kigaragaza ko mu myaka itanu ishize ubukungu bw’u Rwanda bwiyongeyeho miliyari 3.245 Frw.
NISR iherutse gutangaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2026 umusaruro mbumbe w’Igihugu wiyongeyeho 10%, aho wageze kuri miliyari 6.346 Frw uvuye kuri 5.276 Frw wari mu gihembwe nk’icyo cya 2025.
Mu gihembwe cya mbere cya 2022 umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari kuri miliyari 3.101 Frw, mu 2023 urazamuka ugera kuri miliyari 4.031 Frw, mu gihembwe nk’icyo cya 2024 wakomeje kuzamuka ugera kuri miliyari 5.541 Frw, naho mu 2025 wageze kuri miliyari i 5.276 Frw mu gihe mu 2026 wiyongeye ukagera miliyari 6.346 Frw.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva aherutse gutangaza ko n’ubwo Isi yose ikomeje guhangana n’ingaruka zituruka ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwo hagati, ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza aho biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2026 buzazamuka ku kigero cya 6,8%.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko buzazamuka ku kigero kiri hejuru ugereranyije n’uko kuri ubu bihagaze aho muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahala buzazamuka ku kigero cya 4.3%, mu gihe ku Isi hose muri rusange ubukungu buzazamuka ku kigero cya 3.1%.
Yagize ati “Ubukungu bwacu buzamuka ahanini bitewe n’ishoramari rikomeje gutera imbere ndetse no guteza imbere umusaruro w’imbere mu gihugu.”
Muri raporo ya NISR yatangajwe ku wa 16 Kamena 2026, yagaragaje ko umusaruro mbumbe w’Igihugu wazamutseho 10% bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye zagiye zizamura umusaruro wazo.
Iyi raporo igaragaza ko Urwego rwa serivisi rwakomeje kugira uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu, rungana na 52% by’umusaruro mbumbe wose, hakaza ubuhinzi bwagize 19%, mu gihe inganda zatanze 24%, naho imisoro itaziguye n’indi misoro ifitanye isano n’ibicuruzwa byagize 5%.
Umusaruro w’ubuhinzi wiyongereyeho 8%, uw’inganda wiyongeraho 13%, mu gihe umusaruro wa serivisi wiyongereyeho 7%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yavuze ko umuvuduko ubukungu bwari buriho kuva mu mwaka ushize wakomeje kwiyongera, ndetse muri iki gihembwe ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati zitabaye nyinshi kuko byinshi mu bikenewe byari byaramaze kugurwa.
Muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere NST2, u Rwanda rwihaye intego ko buri mwaka ubukungu bwarwo buzajya buzamuka ku kigero kiri hejuru 9.3%. Ibi bikajyana n’icyerekezo kirekire cy’u Rwanda cyo kubaka Igihugu gifite ubukungu butajegajega buri ku rwego rwo hejuru, mu mwaka wa 2050.
Kugira ngo ubukungu bwiyongere hazashyirwamo imbaraga mu nzego zitandukanye aho nibura ubuhinzi buziyongera ku gipimo cya 6%, umusaruro w’inganda wiyongereho 10% buri mwaka, umusaruro mu rwego rwa servisi uziyongereho 10%.
Hazabaho kandi guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) aho hazongerwa ibyoherezwa mu mahanga ku kigero cya 13% buri mwaka.









