U Rwanda rwemeza ko ruhagaze neza mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego zose z’iterambere rirambye (SDGs) ariko nanone rugaragaza ko hakiri icyuho mu nkunga n’ishoramari bikenewe kugira ngo zigerweho mu gihe cyateganyijwe.
Nubwo hari intambwe yatewe, u Rwanda rugaragaza ko rukeneye hagati ya 12% na 21% by’umusaruro mbumbe warwo kugira ngo intego zose zizagerweho uko zakabaye mu 2030 mu gihe mu mwaka wa 2024-2025 byari bikiri kuri 8%.
Muri raporo u Rwanda rwashyikirije ihuriro rikuru rya politiki ku iterambere rirambye mu bunyamabanga bukuru bwa Loni rwagaragaje ko rukomeje gutera intambwe ifatika mu rugendo rwo kugera ku ntego z’iterambere rirambye cyane cyane intego ya mbere n’iya kabiri zisaba ibuhugu kugabanya ubukene.
Muri iyo raporo, u Rwanda rwerekanye ko ubukene bwagabanyutse buva kuri 39,8% mu 2017 bukagera kuri 27,4% mu 2024.
Intego ya gatatu ijyanye no guteza imbere urwego rw’ubuzima aho hagenzurwa ko abantu bose bagira ubuzima bwiza no guteza imbere imibereho myiza kuva umuntu avutse kugera ageze mu zabukuru.
Kuri iyi ntego, u Rwanda rwagaragaje ko hari ibyo rwakoze birimo gukingira indwara, kurwanya ubwandu bwa SIDA no gutanga imiti igabanya ubukana bwa virusi iyitera, kugabanya impfu z’abagore n’abana, kwegereza abaturage zerivise z’ubuvuzi no kubaka ibikorwaremezo bigezweho muri uru rwego.
Mu bihugu bitandukanye bya Afurika, abaturage miliyoni 384 batewe ubukene bukabije bitewe no gutanga ibyo bari batunze byose kugira ngo bivuze kubera ko nta bwishingizi bw’ubuvuzi bari bafite mu gihe mu 2022 abagera kuri miliyoni 423 bivuje bibagoye cyane.
U Rwanda rwagaragaje ko umubare munini w’abaturage barwo bafite ubwishingizi bw’ubuvuzi kandi ku giciro gito.
Intego ya cyenda muri SDGs ivuga ku guteza imbere izamuka ry’ubukungu binyuze mu iterambere ry’inganda. Muri iyi raporo u Rwanda rwerekanye ko urwego rw’inganda rwazamutse aho byagizwemo uruhare n’umubare w’abakoramo bavuze ko byazamuye n’imibereho yabo.
Mu mibare yagaragajwe harimo izamuka ry’ubukungu ryageze kuri 9,4% mu 2025, icyizere cyo kubaho cyageze ku myaka 70,2 ndetse na serivisi z’imari zimaze kugerwaho na 96% by’Abanyarwanda bakuze.
Mu rwego rw’umurimo, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutse buva kuri 22,7% mu 2023 bugera kuri 19,8% mu 2025. Guverinoma ivuga ko ibi byatewe n’ishoramari ryakozwe mu kongerera urubyiruko ubumenyi, guteza imbere kwihangira imirimo no guhanga amahirwe mashya y’akazi.
Intego ya 11 ni ivuga ku guteza imbere imiturire iboneye. Muri raporo u Rwanda rwagaragarije Loni, rwerekanye ko umubare w’abatuye mu mijyi wageze kuri 28,4% mu 2024 bavuye kuri 18,4% bariho mu 2016-2017 naho 71,6% batuye mu byaro aho 68% byabo batuye mu midugudu.
Raporo u Rwanda rwerekanye igaragaza ko mu 2025, ingo 89,5% zari zifite amazi meza, mu gihe 84,6% zakoreshaga amashanyarazi nk’isoko nyamukuru ryo gucana. Byongeye kandi, umuyoboro wa 4G umaze kugera kuri 99% by’abaturage, ibintu byafashije kwagura serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, zikaba zirenga 200.
Mu ntangiro za 2026, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kugera ku ntego za SDGs kuko 28% by’ibipimo byazo u Rwanda rwamaze kubigeraho cyangwa biri mu nzira nziza yo kugerwaho.
Ni mu gihe kandi 53% byazo bigaragaza ko hari intambwe iri guterwa, ariko ikiri nto ugereranyije n’ibikenewe naho 19% by’intego n’ibipimo by’izo ntego byari biri gusubira inyuma zikeneye kongerwamo imbaraga.









