sangiza abandi

Mukura VS&L yatandukanye n’umutoza Tomáš Trucha atayitoje na rimwe

sangiza abandi

Ikipe ya Mukura VS&L yatangaje ko yamaze gutandukana n’umutoza Tomáš Trucha ukomoka muri Repubulika ya Czech ku busabe bwe n’ubwo impande zombi zari zumvikanye ndetse uyu mutoza yageze no mu karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo kugira ngo atangire akazi.

Mu butumwa Mukura yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026, yanditse ko yatandukanye n’umutoza Tomáš Trucha ku bwumvikane n’ubwo yarataratangira akazi.

Tomáš Trucha yemeje ko yishyuye amafaranga yagombaga Mukura nk’uko byari bikubiye mu masezerano ye.

Ubu butumwa bukomeza buvuga ko ikipe ya Mukura ikomeje gahunda yo gushaka umutoza mushya uzasimbura Nshimiyimana Canisius wamaze gutandukana n’iyi kipe, kuri ubu akaba ari umutoza wa Amagaju FC y’i Nyamagabe.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga n’ubundi, Mukura VS&L yashyizeho amashusho y’umutoza Tomáš Trucha asobanura ibyo gutandukana kw’impande zombi.

Tomáš Trucha yavuze ko ariwe wafashe umwanzuro wo gusaba ko yatandukana na Mukura nyuma y’ibiganiro yagiranye nayo kubera andi makipe yabonye amushaka kandi bigoye ko yayangira.

Tomáš Trucha yagize ati,”Nafashe umwanzuro wo kwikura mu masezerano y’imikoranire na Mukura VS&L, n’ubwo atari umwanzuro woroshye gufata, byari bikomeye. Nabonye ikipe y’indi inshaka, hari amakipe ubona agushaka biba bigoye gusubiza inyuma.

Mu minsi itatu (3) ishize nibwo Umuyobozi w’ibikorwa bya Siporo muri Mukura Victory Sports, Musoni Protais, yatangaje ko Tomáš Trucha w’imyaka 53 ariwe mutoza mushya wa Mukura VS&L.

Ntibyatinze kuko kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2026 aribwo Tomáš Trucha yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, aho yari aje mu Rwanda ngo arangizanye n’ikipe ya Mukura VS&L mbere y’uko ibiganiro bagiranye bitaje kugenda neza.

Uyu mutoza byari biteganyijwe ko asinyira Mukura amasezerano y’imyaka ibiri ari umutoza wayo nyuma yo gutandakana n’ikipe ya PSM Makassar yo muri Indonesia, ubundi akabona gutangazwa nk’umutoza mushya w’iyi kipe iri mu zikomeye mu Rwanda.

Trucha ufite impamyabushobozi yo gutoza (Licence) ya UEFA Pro si mushya muri Afurika kuko yatoje amakipe atandukanye arimo AFC Leopards yo muri Kenya, Township Rollers yo muri Gabon na Orapa United yo muri Botswana ndetse yabaye umutoza mukuru wa Valašské Meziříčí, aba n’umutoza wungirije muri Viktoria Plzeň zombi z’iwabo.

Ubutumwa bwa Mukura VS&L bwo gutandukana n’umutoza Tomáš Trucha

Photos:

[fluentform id="3"]