sangiza abandi

Police FC yakiriye SP Ntakirutimana Diane nk’Umunyamabanga Mukuru wayo

sangiza abandi

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikipe ya Police FC yatangaje Superintendent of Police (SP) Diane Ntakirutimana nk’umunyamabanga mukuru wayo (Secretary General) asimbuye Chief Inspector of Police (CIP) Claudette Umutoni warumaze imyaka 3 kuri uyu mwanya.

SP Ntakirutimana si mushya muri iyi mirimo kuko yari asanzwe ari umunyamabanga mukuru w’amakipe ya Volleyball ya Polisi y’u Rwanda, yaba iy’abagabo n’iy’abagore, inshingano akaba agiye kuzikomereza mu mupira w’amaguru.

Izi ni impinduka zibaye mu buyobozi bw’iyi kipe yari yatangiye umwaka ushize w’imikino neza ariko ntiyakomerejeho byatumye inatandukana n’uwari umutoza wayo Ben Moussa.

N’ubwo Police FC itaratangira imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2026/27 ariko yamaze kugira izindi mpinduka ikora zirimo gushyiraho Rutsindura Antoine (Mabombe) nk’umuyobozi ushinzwe ibya tekinike ndetse no kugura abakinnyi bashya.

Police FC yasinyishije abakinnyi barimo Moussa Limane, Keffa Tangara, Mzungu Japhet, Iddrisu Shaibu, Rushema Chris, Byishimo Valua na Rugwiro Kevin.

Iyi kipe kandi yongereye amasezerano abakinnyi basanzwe bayifasha barimo Nsabimana Eric “Zidane” ari nawe kapiteni w’iyi kipe, Iradukunda Simeon, Niyongira Patience na David Chimezie.

Photos:

[fluentform id="3"]