sangiza abandi

U Rwanda rwateye indi ntambwe mu rugendo rwo kubaka ikigo gitunganya ingufu za nucléaire

sangiza abandi

Itsinda ry’Impuguke rigize urwego rw’ubugenzuzi bwa IAEA buzwi nka Integrated Nuclear Infrastructure Review Mission for Research Reactors (INIR-RR), ryemereye u Rwanda gukomeza mu bindi byiciro bisigaye kugira ngo rwubake ikigo cy’ubushakashatsi no gukora imiti byifashisha ikoranabuhanga ry’ingufu za nucléaire.

Ibi byatangajwe ku wa 21 Nyakanga 2026, ubwo abagize iri tsinda basozaga uruzinduko bari bamazemo iminsi mu Rwanda rikora ubugenzuzi bugamije kureba aho rugeze kugira ngo iki kigo gitangire gukora.

Ubu bugenzuzi buje nyuma y’ubundi bwari bwararangiye muri Werurwe 2026 bwakozwe mu rwego rwo kureba aho u Rwanda rugeze muri gahunda yo gukora ingufu za nucléaire zikoreshwa mu gutanga amashanyarazi igeze.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, Dr. Fidel Ndahayo, yavuze ko iki kigo kitazubakirwa rimwe ahubwo ko kizubakwa mu bice bitatu bitewe n’ibizaba bikenewe cyane hanyuma ibindi bikazagenda bikurikiraho.

Yavuze ko mu cyiriro cyambere hazubakwa igice cy’ubuvuzi n’ubuhinzi ndetse ubugenzuzi burangiye bukaba bwarasanze u Rwanda rwujuje ibisabwa.

Ati “Basanze twujuje ibisabwa mu cyiciro cya mbere cyo kubaka ikigo cy’ubushakashatsi.”

Yakomeje avuga ko icyiciro cya kabiri kigiye gukurikiraho ari ikijyanye no gusinyana amasezerano n’ibindi bigo by’ubushakashatsi, kaminuza ndetse n’ibindi kugira ngo kizuzure hari inzobere zo gukoramo.

Yavuze ko ibyo nibirangira ari bwo hazatangira ibikorwa byo kubaka iki kigo kubera ko aho kizubakwa habonetse, gusa ntabwo yigeze atangaza igihe imirimo yo kucyubaka izatangirira.

Dr. Ndahayo yavuze ko iki kigo kizaba gifite ikizwi nka ‘Research Reactor’, ishobora gusobanurwa nk’uruganda rukoresha ingufu za nucléaire, ariko rutagamije gutanga amashanyarazi ahubwo rwifashishwa mu bushakashatsi, amahugurwa, no gukora ibikoresho byifashishwa mu buvuzi no mu nganda.

Ati “Iyi ‘reactor’ izaba ifite ubushobozi bwo gutanga ingufu zingana na kilowatt 400. Izi ngufu zitanga imirasire [radiation] ituma ubushakashatsi burushaho gukorwa neza.”

Yavuze ko kandi nyuma yo gukora isesengura basanze amafaranga yari akenewe kugira ngo iki kigo cyubakwe ari menshi bagahitamo kuyagabanya akava kuri miliyoni 800$ kagera kuri 500$ bivuze ko yagabanutseho miliyoni 300$.

Yagize ati “ “Inyigo yagaragaje ko ikiguzi gishobora kugera muri miliyoni 800$ ariko nyuma twagiye tuganira dusanga igiciro gishobora kugabanuka kikagera muri miliyoni 500$.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa IAEA, Mikhail Chudakov yashimye uburyo u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga muri uyu mushinga avuga ko mu gihe iki kigo kizaba cyuzuye kizatuma intego u Rwanda rwihaye ruzigeraho mu myaka 10 gusa.

Muri rusange iki kigo kizaba gifite ibice bitatu harimo ikizajya gitunganyirizwamo ibijyanye n’ibikomoka ku buhinzi, aho nk’ibihingwa bizajya binyuzwamo kugira ngo byongererwe igihe bishobora kumara ku isoko bitarangirika cyangwa gushaka imbuto zishobora guhangana n’ibihe.

Hari kandi ikizaba kirimo uruganda rukora imiti izafasha mu gusuzuma no kuvura indwara zimwe byasabaga kujya kwivuza hanze y’igihugu, n’ikindi gice cya za laboratwari zizajya zifashishwa mu bikorwa binyuranye.

Hazaba kandi harimo n’igice cyagenewe gutangirwamo amasomo, aho abazajya bayahabwa bazaba bari gutegurirwa gukora mu kindi kigo kizubakwa, kizajya gitanga amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.

U Rwanda rwateye indi ntambwe mu rugendo rwo kubaka ikigo gitunganya ingufu za nucléaire

Photos:

[fluentform id="3"]