Perezida wa Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahisemo Nicholas Checker, umudiplomate wahoze ar intasi mu rwego rushinzwe ubutasi rwa Amerika (CIA), nk’uwo yifuza ko aba ambasaderi wa yo mu Rwanda.
Ku wa 21 Nyaknga 2026 nibwo Trump yohereje kandidatire ya Checker muri Sena ubu hakaba hategerejwe ko Sena ya Amerika yemeza yemeza icyifuzo cya Perezida.
Mu gihe Checker yakwemezwa yasimbura Eric Kneedler, wavuye kuri uyu mwanya muri Mutarama 2026 aho yari awumazeho imyaka itatu kuko yari awurimo kuva mu Kwakira 2023.
Kugira ngo umuntu ahagararire Amerika mu kindi gihugu Perezida atanga urutonde rw’abantu cyangwa umukandida umwe kuri wo mwanya wa ambasaderi rukoherezwa muri Komite ishinzwe imibanire n’amahanga ya Sena, igasuzuma ubushobozi bwabo igatora niba bagezwa imbere ya Sena yose hanyuma akemezwa.
Iyo abasenateri babyemeje, Perezida yemeza ambasaderi ku mugaragaro.
Nicholas ‘Nick’ Checker, Perezida Trump yahisemo asanzwe amenyereye Afurika kuko yabaye umukozi w’urwego rushinzwe ubutasi (CIA) kuva mu 2014 kugeza 2025, aho yakurikiranaga umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Ihembe rya Afurika.
Yari asanzwe kandi ari Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika y’Amajyepfo no gutanga ubufasha mu mahanga. Mbere yayoboraga Ibiro bishinzwe Ibibazo bya Afurika nk’Umukozi
Mbere yo kwinjira muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Checker yamaze imyaka irenga icumi muri CIA, akora kuva mu 2014 kugeza 2025.
Muri icyo gihe, yakoraga ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Ihembe rya Afurika, ndetse akora no mu Biro bya CIA bishinzwe Inteko Ishinga Amategeko.
Yanabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije mu Nama y’Igihugu Ishinzwe Umutekano mu gihe cya manda ya mbere ya Perezida Trump.
Checker afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mateka n’ubumenyi bwa politiki yakuye muri Kaminuza ya Wisconsin n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’umutekano yakuye muri Kaminuza ya Georgetown.









