Urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa rwashimye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biyemeza uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo yayo no guhangana n’abayipfobya mu kwirinda ko ibyabaye byakongera kubaho ukundi.
Ibi babivuze nyuma yo gukorwa ku mutima n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basangijwe ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ruherereye mu Karere ka Gatsibo.
Izi ntore zirenga 700 zitorezwa mu Kigo cy’amahugurwa cya Gisirikare cya Gabiro, zasuye uru rwibutso ku wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2026, mu rwego rwo kurushaho kwihugura ku mateka y’u Rwanda by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bunamiye inzirakarengane zigera ku bihumbi 23 zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ziruhukiyemo muri uru Rwibutso rwa Kiziguro.
Ni Urwibutso ruri mu cyahoze ari Komini Murambi, yayoborwaga na Jean Baptiste Gatete wari Burugumesitiri, wagize uruhare mu gutegura no kuyobora ubwicanyi bw’abatutsi muri aka gace yari ayoboye. Kubera ubukana byakoranywe, mu minsi itanu gusa kuva Jenoside itangiye, Abatutsi barenga ibihumbi 20 bari bamaze kwicwa kuri uyu musozi.

Ni bimwe mu byagarutsweho na Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gatsibo akaba n’Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Igihugu, Sibomana Jean Nepo, wasobanuriye izi ntore amateka ya Jenoside kuva iteguwe, ishyizwe mu bikorwa, inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo n’uko Inkotanyi zayihagaritse igihugu kigashibuka.
Sibomana wari utuye kuri uyu musozi ahahoze ari Murambi, yabasobanuriye uburyo bari babayeho batotezwa kuva biga mu mashuri abanza bahora babwirwa ko bazicwa, kugeza Jenoside ibaye, bitewe n’amahitamo mabi ya Leta yari iriho.
Ati “Ubundi Leta iba ifite amahitamo abiri: amahitamo meza n’amahitamo mabi. Leta y’icyo gihe yakoze amahitamo mabi yigisha abantu kwica. Leta y’ubu yakoze amahitamo meza yo gushyigikira ubumwe.”
Yabasangije ishusho y’uko Abatutsi bishwe kuri uwo musozi mu buryo bw’indengakamere harimo n’abiciwe muri Kiliziya ya Kiziguro abandi bakajugunywa mu cyobo cyari hafi yayo (ari na ho hari Urwibutso ubu) ndetse n’inzira ye yo kurokoka kubera Inkotanyi.
Yagize ati “Reka mbabwire mwa rubyiruko mwe, iki gihugu cyahuye n’akaga gakomeye. Ariko Inkotanyi ni Ubuzima.”
Yababwiye ko abenshi muri bo bari urubyiruko nka bo, ariko ko atari ko bavutse ahubwo bigishijwe bakinjizwamo umugambi mubisha wo kwica Abatutsi, bikozwe na Leta mbi yariho.
Ati “Ntabwo bavutse ari abicanyi. Leta yahisemo kubakoresha.”

Ibi ni byo byabahaye ishusho y’uburemere Jenoside yakorewe Abatutsi ifite, bibakora ku mutima ndetse bashima cyane Inkotanyi zatabaye, banahakura umukoro wo gukomereza aho zagejeje kuko ubu bafite byose mu gihe zo zarwanye ntacyo zifite.
Mugisha Heaven yabwiye urubyiruko bagenzi be ko ubutwari bwaranze Inkotanyi ari na bwo bukwiye kuranga urubyiruko rw’ubu kuko ari zo rwakomotseho. Ati “Ntabwo Inkotanyi yabyara interahamwe.”
Bizumuremyi Felix we yavuze ko amateka yasobanuriwe yamuhaye ishusho y’uburyo inkotanyi zakoze igikorwa gikomeye cyo guhagarika Jenoside.
Yagize ati “Ubu twamenye agaciro k’Inkotanyi. Hari abavuga Inkotanyi batazizi. Umukoro nsigaranye ni ukugira ubumwe no kumenya kuvuga amateka uko ari tukarwanya abayagoreka.”
Kalinda Linda Amanda na we yashimangiye uruhare rw’urubyiruko mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane abifashisha imbuga nkoranyambaga, asaba urubyiruko kwihugura ku mateka kugira ngo bahangane na bo bayazi bayavuge uko ari.
Ati “Dukeneye kumenya aya mateka, tukayamenya imbere n’inyuma. Iyo ufite ibyo uzi ntabwo bworoshye ko abandi bagufata ngo bakuyobye.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Mahoro Eric, yashimangiye ko kumenya amateka ari ingenzi cyane kuri uru rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside, akabaviramo isomo ryo kumenya gukora amahitamo meza.
Ati “By’umwihariko Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside, ni ukongera kwibuka agaciro ko guhitamo kuba nk’amwe mu mahitamoi yakozwe na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwabda atuma dukomeza kwiyubaka uyu munsi kubera ko ahazaza h’u Rwanda hazaba heza ari uko uru rubyoiruko bakomeje gusobanukirwa aya mateka.”

Kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda ngo barusheho kumenya ibyo igihugu cyanyuzemo n’aho kigeze ndetse bakabikuramo amasomo, ni imwe mu ntego z’Itorero Indangamirwa.
Icyiciro cyaryo cya 16 cy’iri torero kiri gutorezwa mu ishuri ry’amahugurwa rya gisirikari rya Gabiro kuva tariki ya 1 Nyakanga 2026, rikaba rizasozwa ku wa 10 Kanama 2026.
Abaryitabiriye barimo abiga cyangwa ababa mu mahanga, abasoje amashuri yisumbuye mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, ababaye indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13 n’abanyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza.
MINUBUMWE ivuga ko Itorero Indangamirwa rimaze gucamo abasaga 5000 ndetse igashimangira ko ryagiye ritanga umusaruro aho urubyiruko rwahanyuze rugaragaza itandukaniro n’abandi binyuze mu ndangagaciro zibaranga, ndetse abagiye hanze bagahagararira neza u Rwanda bahangana n’abagoreka amateka yarwo baba bariyo.









