Dusabe Jane w’imyaka 21 wakiniraga ikipe ya APR ya basketball mu bagore agiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho agiye gukomereza amasomo ye no gukomeza gukina basketball.
Biteganyijwe ko Dusabe Jane uzwi nka Kabaka ahaguruka mu Rwanda yerekeza mu ishuri rya Frank Phillips College (FPC) riherereye Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo kubonayo ishuri ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 17 Kanama 2026.
Umukino we wa nyuma muri APR WBBC, Dusabe yawukinnye kuri iki Cyumweru tariki 16 Kanama 2026 ubwo iyi kipe y’Ingabo yatsindwaga na REG W BBC ndetse igahita isezererwa muri 1/2 cy’imikino ya kamarampaka, Cheetah Energy RBL Playoffs, itsinzwe imikino 3-2.
Dusabe Jane yakiniye andi makipe atandukanye mu Rwanda arimo REG na The Hoops Rwanda ndetse n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Ntabwo Dusabe ari we munyarwanda wa mbere ugiye kwiga muri Frank Phillips College anakina wenyine, kuko no mu minsi yashize Uwiringiyimana Albertine uzwi nka Alba wakiniraga APR ya volleyball mu bagore (APR WVC) nawe yerekeje muri iki kigo.
Uwiringiyimana nawe azakomeza amasomo ye muri Frank Phillips College ari nako akomeza gukina volleyball.










