sangiza abandi

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ibigo bikomeye bise amazina abana b’ingagi

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi n’abashoramari bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 22 wabaye ku nshuro ya 21, bagirana ibiganiro ku ngingo zitandukanye.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026.

Mu baganiriye na Perezida Kagame harimo Miguel Ángel Gil Marín, Umuyobozi Mukuru akaba n’umunyamigabane mukuru wa Atlético de Madrid, Francesco Calvo, Perezida ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa, ndetse na Ahmed Sadek Elsewedy, Perezida wa Elsewedy Electric.

Perezida Kagame kandi yakiriye Olivier Granet, umwe mu bayobozi bakuru ba Kasada Capital Management, hamwe n’umugore we Quitterie Granet, ndetse na Ahmed Sadek Elsewedy n’umugore we Anita Dravec.

Aba bayobozi bari mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo Kwita Izina, wabereye mu Kinigi ku wa 4 Nzeri 2026, aho abana b’ingagi 22 bahawe amazina. 

Muri uyu muhango, Ahmed Sadek Elsewedy na Anita Dravec bise umwana w’ingagi Rugamba wo mu muryango wa Hirwa.

Miguel Ángel Gil Marín, uyobora Atletico Madrid umwana yamwise Inkera yo mu muryango wa Pablo. 

Francesco Calvo, Perezida ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa, yise Ngoga umwana w’ingagi wo mu muryango wa Kwitonda. Mbere yo kujya muri Aston Villa, Calvo yagize imyanya y’ubuyobozi muri Juventus, FC Barcelona na AS Roma.

Undi waganiriye na Perezida Kagame ni Olivier Granet na Quitterie Granet bise Umucyo ingagi yo mu muryango wa Ntambara. Olivier Granet ni umuyobozi wa Kasada Capital Management, ikigo gishora imari mu bikorwa by’ubukerarugendo n’amahoteli muri Afurika, kikaba gifite n’ishoramari muri Mövenpick Hotel Kigali.

Perezida Kagame yaganiriye na Miguel Ángel Gil Marín, Umuyobozi Mukuru akaba n’umunyamigabane mukuru wa Atlético de Madrid
Perezida Kagame yaganiriye na Francesco Calvo, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa
Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Elsewedy Electric, Ahmed Sadek Elsewedy n’umugore we Anita Dravec
Perezida Kagame yaganiriye n’mwe mu bayobozi bakuru ba Kasada Capital akaba n’umushoramari, Olivier Granet n’umugore we Quitterie Granet

Photos:

[fluentform id="3"]