Polisi y’igihugu yatangaje ko Abapolisi 1697 barimo n’abacungagereza basoje ku mugaragaro icyiciro cya kane cy’amahugurwa y’ibanze y’ibikorwa bya Polisi byihariye mu gucunga umutekano (Basic Police Special Forces course 04/2026).
Ni amahugurwa yari amaze amezi atatu abera mu kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (Counter-Terrorism Training Center-CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.
Aya mahugurwa yasojwe yitabiriwe n’abapolisikazi 312 n’abandi 38 b’Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora (RCS).

Abasoje aya mahugurwa bize amasomo atandukanye arimo ubuhanga mu gukoresha intwaro no kumasha, imyitozo njyarugamba ibikorwa byo gucunga umutekano rusange mu gihe cy’imyigaragambyo, kunyura mu nzitane hakoreshejwe amayeri n’ubumenyi buhanitse mu gutegura no gushyira mu bikorwa ibikorwa byihariye bya Polisi mu gucunga umutekano.

Aya mahugurwa yasojwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP), CP Vincent Sano aho yashimiye abayarangije imbaraga bakoresheje, abibutsa ko urugendo batangiye ari urwo gushyira mu bikorwa no guteza imbere ubumenyi bahawe bitwara neza, kuko ari bwo buzagira umumaro kandi bugatanga umusaruro mwiza ku mutekano w’abantu n’ibyabo.

Yagize ati: “Musoje amahugurwa yihariye y’ibanze muri Polisi y’u Rwanda. Uko mwitwaye neza muri hano mu masomo turabasaba no kuzabikomeza mu kazi mugiyemo mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda. Mugomba rero kudatezuka, mugahora muharanira kurinda umutekano w’abanyarwanda, mwirinda icyahesha isura mbi mwebwe ubwanyu, Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange.”
CP Sano yabibukije ko umutekano w’abanyarwanda ufite agaciro ntagereranywa bityo ko bisaba ubwitange, imbaraga no kudatezuka, abasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no guhora bongera ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye no gukemura ibibazo byugarije umutekano.
Yasoje abibutsa ko urwego Polisi y’u Rwanda igezeho, ibikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kandi ko ntacyo bazabura kuko aho bagiye gukorera bazasangayo abandi bapolisi, abasaba gukorera hamwe no kwibuka ko umuturage ari ku isonga.










