sangiza abandi

Amb Nduhungirehe yanenze ibyatangajwe n’impuguke za Loni kuri raporo yibasira AFC/M23 n’u Rwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yanenze raporo iherutse gutangazwa, n’Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (Loni) yibasira umutwe wa AFC/M23 n’u Rwanda.

Kuwa 30 Ukuboza 2025, Inzobere za Loni zasohoye raporo yibanze ku mutekano mucye wo mu Burasirazuba bwa RDCongo .

Iyi raporo y’amapaji 185, yavugaga ko nyuma y’isinywa ry’Amasezerano y’Amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, ndetse n’Itangazo rigaragaza amahame shingiro ryashyiriweho umukono i Doha, ibiganiro byarakomeje hagati ya Guverinoma ya RDCongo n’iy’u Rwanda, kimwe n’ibyabaye hagati ya Guverinoma ya RDC n’umutwe wa AFC/M23 , hagamijwe gukemura ibibazo bihari.

Gusa iyi raporo ivuga ko umutwe wa M23 ufashijwe n’u Rwanda, urimo gushinga ubutegetsi bwigenga mu burasirazuba bwa Congo nubwo rwose hari ibiganiro n’imihate y’amahoro ya Doha na Washington.

Izi nzobere zivuga ko AFC/M23 yanongereye ubushobozi bwayo mu kubona umutungo kamere wo mu Ntara ya Kivu y’Epfo , ubwo yafataga agace kazwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ka Nzibira ndetse n’icyirombe gicukurwamo zahabu cya Twangiza giherereye i Luhwindja.

Iyo Raporo ivuga ko uwo mutwe ubu ugenzura hafi kimwe cya kabiri cy’umusaruro wa gasegereti na coltan ukomoka muri Kivu y’Epfo ndetse n’ibirenga bibiri bya gatatu (2/3) by’umusaruro wa wolframite uturuka muri iyo ntara.

Iyi raporo y’inzobere za Loni ivuga ko igisirikare cya Congo (FARDC) mu bikorwa byacyo , gikomeje kugendera ku bufasha bwa FDLR n’imitwe ikorana na FDLR.

Gusa izi nzobere zikavuga ko ibitero bya M23 ikora bigambiriye FDLR n’abasivile bari kumwe na wo, bishobora kugira ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhugnirehe, yanenze iyi raporo , avuga ko ibogamye .

Ati ” Mu gihe amagambo yuzuye urwango yibasira Abatutsi n’ingrbitekerezo ya Jenoside bikomeza kuvugwa n’abategetsi” kuri televiziyo y’igihugu, n’ibitero by’indege ku basivile, izo nzobere za Loni zafashe uruhande rwa FDLR, umutwe amasezerano ya Washington avuga ko ugomba gusenywa.”

Akomeza ati ” Mu gihe ingabo za FARDC zikomeje gutera ibisasu ku baturage b’inzirakarengane, harimo n’Abanye-Congo b’Abatutsi, mu burasirazuba bw’iki gihugu.”

U Rwanda mu bihe bitandukanye rwagiye rwamaganira kure ibirego birushinja gufasha umutwe wa M23, ruvuga ko rwafashe gusa ingamba zo kwirinda.

Ni mu gihe umutwe wa M23 ushinja igisirikare cya Congo, FARDC ko ari bo barenga ku byo bumvikanaho mu biganiro bakagaba ibitero ku birindiro byawo.

Photos:

[fluentform id="3"]