Niyigena Radjabu

Umunota

Ingabire Marie Immaculée wari Umuyobozi w'Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n'Akarengane mu Rwanda, Transparency International Rwanda (TIR), yitabye Imana azize uburwayi
U Rwanda rwakiriye imiryango 106 igizwe n’Abanyarwanda 387, bari bamaze imyaka batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
U Rwanda rwatangije ku mugaragaro Gahunda y’Igihugu yo Kubungabunga urusobe rw’Ibinyabuzima (National Biodiversity Strategy and Action Plan) ya 2025-2030, hagamijwe iterambere rirambye
Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB, muri gahunda ya Visit Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire n’Ikipe ya Los Angeles Clippers ikina Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA ndetse na Los Angeles Rams ikina muri Shampiyona ya NFL (National Football League) .
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Feleix Tshisekedi, yabwiye abitabiriye Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) i New York, ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akwiriye guhabwa igihembo cyitiriwe Nobel kubera uruhare rwe mu gushaka amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari n’ahandi ku Isi.
Minisitiri w’Intebe,Dr Nsengiyumva Justin, yasabye abahinzi bo mu karere ka Nyaruguru, gutekereza uburyo bashyira mu bwishingizi ibihingwa, birinda ko bajya mu gihombo mu gihe bahuye n’ibiza.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yagumye ku mwanya w'127 ku rutonde rwa FIFA ruyobowe na Espagne.
Mu mpera z’iki cyumweru, mu madini n’amatorero atandukanye mu Gihugu hateganyijwe kubera Igiterane #RwandaShimaImana2025, cyateguwe mu rwego rwo gushima intambwe Uhoraho yateje u Rwanda mu ngeri zitandukanye