Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva , yageze i Bangui mu murwa mukuru wa Repubulika ya Centrafrique, aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida watowe, Faustin-Archange Touadéra.
Kuri uyu wa Gatanu Polisi y’u Rwanda yasoje ku mugaragaro amahugurwa y’abayobozi ba za sitasiyo za Polisi (Station Commanders’ Course), icyiciro cya 02/26, mu muhango wabereye mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera aho basabwe gukomeza kubaka icyizere hagati ya Polisi n'abaturage .
Mu nama y’umutekano ya Loni, yayobowe na Massad Boulos, u Rwanda rwongeye kugaragaza impungenge zikomeye ku mutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rusaba kurandura burundu FDLR.