Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 14 Frw mu minsi itanu

U Rwanda rwinjije amadovize arenga miliyoni 9,63$ z’, ni ukuvuga asaga miliyari 14 Frw, avuye mu bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga mu gihe cy’iminsi itanu.
Volleyball: Matheus Bettim yasubiye muri Police VC

Umukinnyi Matheus Bettim ukina nk’umwataka (Outside hitter) yongeye gusubira muri Shampiyona y’u Rwanda ya volleyball nyuma y’umwaka umwe yari amaze ari mu ikipe ya Viapol Vôlei São José yo mu cyiciro cya mbere iwabo muri Brazil.
Madamu Jeannette Kagame yasabye ko ubushakashatsi butanga ibisubizo bifatika ku kurokora ubuzima bw’ababyeyi n’abana

Madamu Jeannette Kagame yasabye abahanga, abashakashatsi, abafata ibyemezo n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima gushyira imbaraga mu guhindura ubushakashatsi n’udushya mu bikorwa bifatika, kugira ngo icyuho kikigaragara mu kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana kizibwe burundu.
Intego ya Police FC uyu mwaka ni ugutwara igikombe: CP Yahaya Kamunuga

Umuyobozi mukuru (Chairperson) w’ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Police FC), CP Yahaya M. Kamunuga yavuze ko intego z’iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino ari ugutwara igikombe cya Shampiyona.
Trump yahisemo uwahoze ari intasi muri CIA kuba Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda

Perezida wa Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahisemo Nicholas Checker, umudiplomate wahoze ar intasi mu rwego rushinzwe ubutasi rwa Amerika (CIA), nk’uwo yifuza ko aba ambasaderi wa yo mu Rwanda.
Basketball: Craig Randall yasubiye muri APR BBC mbere y’imikino ya kamarampaka

Ikipe ya APR BBC yongeye gusinyisha umukinnyi w’umunyamerika Craig Randall ngo azayifashe mu mikino ya kamarampaka izajyena ikipe izatwara Shampiyona y’u Rwanda ya basketball ari nayo izahagararira u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League (BAL) 2027.
Abagabo b’Abagatolika 69% ni bo basiramuwe

Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bwagaragaje ko imyemerere ishingiye ku idini igira uruhare mu gufata icyemezo cyo kwisiramuza ku bagabo.
Abandi banyarwanda 108 batahutse bava muri RDC

Kuri uyu wa Gatatu, abanyarwanda 108 bari barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) batahutse mu gihugu cyabo banyuze ku mupaka wa Rusizi ya Mbere.
AFC/M23 yungutse abakomando bashya barenga 9000

Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) yatangaje ko ryinjije mu gisirikare cyaryo abasirikare bashya 9,318 barangije amahugurwa yihariye ya gikomando, mu muhango wabereye i Tchanzu, muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru, kuwa 20 Nyakanga 2026.
Iyibutse indirimbo za Urban Boyz itegerejwe i Rubavu muri MTN Iwacu Muzika Festival

Nyuma yo gutanga ibyishimo mu myaka yashize, itsinda rya Urban Boyz ryari rigizwe na Safi, Nizzo na Humble Jizzo ryongeye guhurira hamwe mu gihe ryitegura kongera gutaramira abantu i Rubavu tariki 1 Kanama 2026 mu bitaramo bizenguruka Igihugu bya MTN Iwacu Muzika Festival bitegurwa na East African Promoters (EAP).

