Guillaume NIYONKURU

Guillaume NIYONKURU

Ikipe ya The Hoops Rwanda yekuye mu irushanwa rya Rwanda Cup 2026 mu bagore nyuma y’uko umukinnyi yeganyaga gukinisha Feza Ebengo Isomi yangiwe gukina iri rushanwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA.
Shema Ngoga Fabrice wari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru yeguye kuri izo nshingano kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2026 nyuma y’amezi 13 yari amaze muri izo nshingano.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yatsinze iya Cape Verde “Blue Sharks” ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri w’itsinda K mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashimiye ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' yitwaye neza igatsinda iya Cape Verde ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri w'itsinda K mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika.
Abatuye Umurenge wa Mbazi wo mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, bari mu byishimo nyuma y’uko bubakiwe inzu y’imikino n’imyidagaduro (Gymnase) ndetse n’ikibuga cy’umupira w’amaguru cyirimo ubwatsi bukorano (Tapis).
Umukinnyi w’umunyempano w’umunyarwanda ukiri muto Kwizera Hubert Sage wakiniraga Patriots BBC yamaze kwerekeza muri APR BBC ku masezerano y’imyaka ibiri (2).
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 29 Nzeri 2026, ikipe y’Igihugu ya Cape Verde ‘Blue Sharks’ irakira ikipe iy’u Rwanda ‘Amavubi’ mu mukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Kuri iki Cyumweru tariki 27 Nzeri 2026 nibwo hasojwe ku mugaragaro Shampiyona y’Isi y’Amagare yo gusiganwa mu muhanda, 2026 UCI Road World Championships, yaberaga i Montréal muri Canada kuva tariki 20 Nzeri 2026.
Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire yashimiye ikipe ya RSSB Tigers kuba yarakinanye umuhate n’ubwitange muri FIBA Intercontinental Cup 2026 yabereye i Beijing mu Bushinwa.
Ikipe ya Police VC iri mu biganiro bya nyuma n’abakinnyi Niyigena Jules ukina nka libero na Nkurunziza John ukina hagati (Middle blocker) nyuma y’uko barangije amasezerano muri Kepler VC itazitabira Shampiyona y’umwaka utaha w’imikino.

Subscribe to our mailing list to receives daily updates to your inbox!

Amakuru Aheruka