Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Hagati y’itariki 10 na 17 Mata 1994, Abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Maraba bakusanyirijwe muri Kiriziya y’I Simbi ari benshi cyane. Abapolisi batatu aribo Nkuriza, Kanani Antoni na Nyirimana Kaniziyo babanje kuza gucunga impunzi ku Kiliziya ngo hatagira izicika.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, cyatangaje ko umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi woherejwe ku masoko mpuzamahanga kuva ku wa 6-10 Mata 2026 byinjirije u Rwanda miliyari 11,2 Frw.
Kuri iyi tariki Abatutsi bagera ku 12 000 bari bahungiye kuri Stade Gatwaro ku Kibuye barishwe, maze Interahamwe n’abaturage b’Abahutu bacukura ibyobo rusange babajugunyamo.
Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2.938 Frw ivuye kuri 2303 Frw ikaba yiyongereyeho 635 Frw  mu gihe litiro ya mazutu yo yagumye kuba 2205 Frw.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR,  izwi nka Rwanda Vital Statistics ya 2025, yagaragaje ko abana bavutse bakandikwa mu irangamimerere biyongeho 2,6% muri uwo mwaka.
Umuryango wa IBUKA wo mu Bufaransa watangaje ko Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu mujyi wa Rouen mu Bufaransa rwangijwe n’abataramenyekana.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yibukije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko igomba gusenya umutwe wa FDLR nk’uko bikubiye mu masezerano ya Washington yashyizweho umukono mu mpera za 2025 hagati ya RDC n’u Rwanda.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yijeje ab’i Musanze ko MINADEF izakora ubuvugizi Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze rukazagurwa mu rwego rwo kugira ubushobozi butuma rubika ibimenyetso byose by’amateka yahabereye.
Ku wa 16 Mata 1994, Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange, baricwa. Interahamwe n’abapolisi bagose Abatutsi bari bahungiye muri iyi kiliziya, abangavu b’abatutsikazi bafatwa ku ngufu n’abajendarume n’abapadiri.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR cyatangaje ko mu gihembwe cy’Ihinga cya 2026 A umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi birimo ibitoki, ibirayi n’ibijumba wiyongeye ugereranyije n’uko wari uhagaze mu gihembwe cya mbere cya 2025