Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika idakwiye kunyurwa gusa no gukoresha  ikoranabuhanga ry’isanzure, ahubwo ko ikwiye no kugira uruhare mu bushakashatsi, ubumenyi, ifatwa ry’ibyemezo n’iterambere ry’inganda mu bijyanye naryo.
Ibyavuye muri PISA 2025, byatangajwe ku wa 8 Nzeri 2026 i Kigali, bigaragaza ko abanyeshuri bo mu Rwanda bazi ikoranabuhanga ariko hakiri intembwe ndende kugira ngo bagere ku rwego rw’ubumenyi rwifuzwa, cyane cyane mu mibare, siyansi, gusoma no kumva indimi cyane cyane Icyongereza.
Mu gihe cy’uru ruzinduko, Perezida Kagame na Sultan Haitham bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Oman, no kwagura inzego z’imikoranire kugira ngo ibihugu byombi bikomeze kungukira mu bufatanye busanzwe buhari.
Perezida Paul Kagame, uri mu ruzinduko mu Bwami bwa Oman, yasuye ahantu habiri h’ingenzi mu mujyi wa Salalah, ahamenya byinshi ku mateka n’umuco bya Oman ndetse n’uburyo iki gihugu kiri guteza imbere ubuhinzi bugezweho.
U Rwanda n’Ubwami bwa Oman byasinyanye amasezerano abiri y’imikoranire n’andi atandatu y’ubwumvikane, agamije kwagura ubufatanye no kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bukungu, ishoramari n’ubucuruzi.
Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwashyizeho abayobozi bashya, aho Umuhoza Barbara yagizwe Umuyobozi Mukuru, mu gihe William Niyongabo yagizwe Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa (COO).
Perezida Paul Kagame yihanganishije Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, umuryango we ndetse n’Abanya-Tanzania muri rusange nyuma y’urupfu rwa Hafidh Ameir Hassan.
Uwahoze ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kimenyi Yves, yahakanye amakuru amaze igihe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba afite abandi bana barimo impanga.
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gushyira imbaraga mu kubaka imiryango ihamye, itekanye kandi ishingiye ku ndangagaciro, avuga ko ibibazo umuryango uhanganye na byo muri iki gihe bisaba urubyiruko kubigiramo uruhare rufatika.
Raporo yagaragaje ko imanza z’ibyaha bibangamiye umuryango nyarwanda zakomeje kwiyongera, aho mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/26 hakiriwe imanza 13.998, zivuye ku 12.443 zakiriwe mu wa 2024/25. Bigaragaza ubwiyongere bwa 12%.