Umuhanzi Bien Aime ukomoka muri Kenya wahoze mu itsinda rya Sauti Sol, yatanze ibyishimo bisendereye ku Banyarwanda ibihumbi bamukunda, bitabiriye igitaramo cya Friends of Amstel.
Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025, mu nyubako ya Kigali Zaria Court.
Iki gitaramo kibaye ku nshuro ya gatatu, kitabiriwe n’uruhumbirajana rw’abantu b’ingeri zitandukanye aho bari baje kwihera ijisho ibi birori bidasanzwe.
Ku isaha ya 18:00 itsinda rya Symphony Band ryageze ku ruririmbiro ritangira gususurutsa abari bitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo zirimo Respect, Vanilla, IDE, n’izindi.
Iri tsinda ryakurikiwe n’umuhanzi Mike Kayihura nawe watanze ibyishimo bidacagase ku bakunzi b’umuziki Nyarwanda mu ndirimbo ze zirimo Tuza, Anytime, Jaribu, n’izindi nyinshi.
Uyu muhanzi yaje guhamagara ku rubyiniro umuhanzi King Kivumbi bafatanya kuririmba indirimbo ‘Sabrina’ bahuriyemo, ndetse abari aho ubona ko banezerewe cyane, bafatanya nabo kuririmba ijambo ku rindi iyi ndirimbo.
King Kivumbi yahise akomerezaho ataramira imbaga yari ikoraniye muri Zaria Court. Uyu muhanzi uri mu bakunzwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda yaririmbye izirimo Wait, Maso y’inyana, kikankane, Hanze, n’izindi.
Hagati aho umuvangamiziki Dj Toxxyk yageze ku rubyiniro asusurutsa mu njyana nyinshi zitandukanye ndetse aha icyubahiro nyakwigendera Dj Miller na Yvan Buravan.
Yakurikiwe na Bruce Melody wari utegerejwe cyane, aho yakiranywe yombi mu mvugo igira iti ” Yuhuu”. Uyu muhanzi ntabwo yigeze atenguha abari bitabiriye iki gitaramo.
Bruce Melody wabonaga ko afite ingufu nyinshi ndetse aryohewe no gutaramira abari bitabiriye iki gitaramo yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo Katerina, ikinya, Selebula, Uzandabure, kungola na Henzapu.
Dj Marnaud, yahise afata ikibuga, akaba ari nawe waje kwakira umuhanzi wari nyamukuru muri ibi birori, Bien Aime wahoze mu itsinda rya Sauti Sol.
Uyu muhanzi ukomoka muri Kenya yageze ku rubyiniro atinze iminota 20 bitewe n’uko yabanje gutenguhwa n’ibyuma ndetse yaje kwisegura ku bitabiriye iki gitaramo maze akomerezaho abaha ibyishimo bisendereye.
Uyu muhanzi w’izina rikomeye mu muziki wo muri Afurika yaririmbye indirimbo zirimo ‘Extra Pressure’ yakoranye na Bensoul, ‘Nairobi’ yakoranye na Marioo, ‘Katam’ yakoranye na Diamond Platinumz.
Ubwo yari ageze ku ndirimbo ‘My Baby’ yakoranye na Ayra Starr yayituye abari bazanye n’abakunzi babo, nyuma akomeza kuri ‘All my enemies are suffering’ ari nayo ndirimbo yari iya nyuma, maze abanya-Kigali bamutiza umurindi wo kuyibyina.
Umuvanzi w’imiziki rurangiranwa, Dj Dope Caesar niwe washyize umutemeri kuri iki gitaramo ahagana ku isaha ya saa 2:00 z’igicuku, maze Abanyarwanda batahana ibyishimo.









