sangiza abandi

Bill Gates yasuye u Rwanda ashima aho urwego rw’ubuzima rugeze

sangiza abandi

Umuherwe w’Umunyamerika akaba n’uwashinze Gates Foundation na Microsoft, Bill Gates, yavuze ko yishimiye kongera kugirira uruzinduko mu Rwanda, agaragaza ko atewe ishema n’iterambere igihugu kimaze kugeraho mu nzego z’ubuzima, ubuhinzi n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga bifasha abaturage kubona serivisi za Leta.

Mu butumwa yatangaje mbere y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Gates yavuze ko ategereje kumenya byinshi ku rugendo rw’u Rwanda mu guteza imbere izi nzego no kuganira n’abayobora ibigo bifite uruhare mu kubaka ejo hazaza ha Afurika.

Yagize ati: “Nishimiye kuba ndi mu Rwanda muri iki cyumweru kugira ngo menye byinshi ku ntambwe igihugu kimaze gutera mu buzima, ubuhinzi n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga bifasha abaturage kubona serivisi za Leta. Ntegereje ibiganiro biri imbere no kwigira byinshi ku bantu n’ibigo bifasha kubaka ahazaza ha Afurika.”

Bill Gates yavuze ko mu myaka 25 ishize u Rwanda rwageze ku mpinduka zikomeye mu rwego rw’ubuzima, ashimangira ko rwerekanye ko bishoboka kugera ku musaruro ushimishije iyo ubuyobozi budashora imari mu ikoranabuhanga ry’ubuvuzi gusa, ahubwo bukita no ku kurigeza ku baturage barikeneye kurusha abandi.

Yavuze ko Gates Foundation imaze imyaka irenga 20 ikorana n’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika mu gushyigikira gahunda zigamije guteza imbere ubuzima bw’abaturage.

Mu bindi yashimangiye, Gates yagaragaje ko intambwe u Rwanda rwateye mu kugabanya impfu z’abana bato ari imwe mu ngero zikomeye zerekana uko kubaka urwego rw’ubuzima rukomeye bitanga umusaruro.

Yagize ati: “Ntegereje kongera gusubira mu Rwanda nkirebera aho igihugu kigeze gitera imbere. Urwego rw’ubuzima rwabo rukora neza cyane. Bakurikirana ibyo bakora, bakamenya ibikwiye kunozwa, hanyuma bagafata ingamba zo kubikosora.”

Yakomeje avuga ko mu gihe isi muri rusange yashoboye kugabanya impfu z’abana bato ku rugero rwa 50%, u Rwanda rwo rwarenze uwo musaruro.

Ati: “Kuva mu mwaka wa 2000, umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu bapfaga wagabanutse uva ku 59.000 ugera ku 16.000, bingana n’igabanuka rya 73%. Ubwiza bw’urwego rw’ubuzima rw’u Rwanda, cyane cyane uburyo rwashoboye kugeza inkingo ku bana bose bagenewe kuzihabwa, ni byo byatanze ibi bisubizo byiza cyane.”

Iri shimwe rya Bill Gates rije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuvuzi, kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima no kongera ubufatanye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Bill Gates yasuye u Rwanda ashima intambwe rumaze gutera mu rwego rw’ubuzima

Photos:

[fluentform id="3"]