Mu birori bibereye ijisho bya The Silver Gala, bitegurwa n’umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie Silver, abarimo umuhanzikazi Bwiza yashimiwe kwambara neza ahabwa arenga miliyoni, mu gihe Mutesi Jolly yaguze umwambaro warenga miliyoni.
Ni mu birori bya The Silver Gala 2025, byabereye mu nyubako y’imikino n’imyidagaduro ya Bk Arena, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2025.
Ibi birori byari bibaye ku nshuro ya kabiri, byitabiriwe n’ibyamamare mu myidagaduro yaba iyo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, barimo Dj Spinny na Eric Omondi.
Ku isaha ya saa 18h00, nibwo abantu bari batangiye kwinjira mu nyubako ya BK Arena, aho mbere yo gufata ibyicaro babanzaga kunyura ku itapi itukura bakifotoza amafoto y’urwibutso.
Ibi birori byabimburiwe n’ijambo ryikaze ryavuzwe na Sherrie Silver wateguye ibi birori, aho yasobanuye ko intego yo gutegura ibi birori, ari uko yashakaga gufasha urubyiruko rufite impano zinyuranye yaba mu muziki ndetse no kubyina.
Ahagana ku isaha ya 21h00, umuhanzikazi Butera Knowless niwe wabimburiye abandi gususurutsa abitabiriye ibi birori.
Uyu munyabigwi muri muzika Nyarwanda yashimangiye ko akiri umuhanzikazi mwiza binyuze mu ndirimbo ze yaririmbye zirimo; Nzabampari, Umutima, Oya shan n’izindi nyinshi.
Butera Knowless wabonaga ko yizihiwe no gutaramira abantu yanyuzagamo agatigisa umubyimba, uyu muhanzikazi yaje no kuririmba indirimbo “Everything’s gonna be Alright” ya Bob Marley, ikaba ari kimwe mu bintu byashimishije abari muri ibi birori.
Butera yakurikiwe na Ross Kana uri mu bagezweho mu muziki Nyarwanda by’umwihariko ukunzwe n’urubyiruko, aho yataramye mu ndirimbo zirimo; Mami, Sesa na Molela.
Umubyinnyi Sherrie Silver ari nawe wateguye ibi birori yahise agera ku rubyiniro, atangira gutaramira abitabiriye ibi birori mu mbyino zuje ubuhanga afatanyije n’abana bo mu muryango wa ‘Sherrie silver Foundation’.
umuhanzi Juno Kizigenza nawe yataramiye abitabiriye uyu mugoroba udasanzwe, mu ndirimbo zirimo; Shenge, Igitangaza, Urankunda n’izindi.
Uko amasaha yakomeje kwicuma wabonaga abantu barushaho kuryoherwa n’ibi birori, aho nyuma abana ba ‘Sherrie silver Foundation’ baje kuza ku rubyiniro baherekejwe n’ababyeyi babo, maze mu mbyino nziza z’umuco Nyarwanda batanga ibyishimo bisendereye.
Nyuma yaho hakiriwe abandi bahanzi barimo Chris Eazy wataramye mu zirimo; Jugumila, Bana, n’izindi, akurikirwa na Masamba Intore wataramye mu zirimo; URwanda mureba, Nyaruguru, Rwagihuta n’izindi.
Umuhanzi w’umunya-Nigeria Chella nawe wari witabiriye ibi birori yahawe umwanya aririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo; Nyash na Nyash, My Darling, Loyal n’izindi.
Muri ibi birori habayeho umwanya wo guhemba umuntu wari wambaye neza kurenza abandi maze, aho Bwiza yegukana iki gihembo ahigitse abarimo Mutesi Jolly, Naomi Nishimwe, Tanga Design, Juno Kizigenza na Ross Kana.
Bwiza yahembwe amafaranga 1000$ angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 400 Frw. Ni ku nshuro ya kabiri uyu muhanzikazi yegukanye iki gihembo kuko n’umwaka ushize ariwe wari wacyegukanye.
Hahembwe kandi umuhangamideli wahigitse abandi, iki gihembo cyegukanywe n’inzu ihanga imideli yitwa ‘Icyacumi’, bakaba bahembwe ibihumbi bitanu by’amadorali ya Amerika, akabakaba miliyoni 7 n’ibihumbi 200 Frw.
Muri ibi birori habayeho n’umwanya wo kugura impano zitandukanye, aho Mutesi Jolly yahigitse abandi agura umwenda w’Ikipe ya Paris Saint Germain wasinyweho n’abakinnyi bayo, aho yishyuye amafaranga igihumbi ya madorali ya Amerika, akabakaba miliyoni imwe n’ibihumbi 400 Frw.
Fondasiyo ya Banki ya Kigali ikaba yemeye kwishyurira amafaranga y’ishuri abana 100 bo muri Sherrie Silver Foundation.





















