Imibereho

Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Mutwe w’Abadepite iri mu ngendo mu gihugu hagamijwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu yo Kwegereza Ubuyobozi n’Ubushobozi Abaturage yo mu 2021.
Ikigega cy’ubugiraneza cyashinzwe binyuze mu bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) n’umuryango mpuzamahanga witwa Global Citizen cyatanze inkunga ku bana bafite ikibazo cya Autism mu Rwanda kugira ngo babashe kwiga.
Ubushakashatsi bwakozwe na Brigham Young University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, buyobowe na Prof. Julianne Holt-Lunstad, bwasesenguye ubushakashatsi burenga 140 bwakorewe ku bantu barenga miliyoni eshatu, Bwerekanye ko kubaho mu bwigunge cyangwa kutagira imikoranire n'abandi byongera ibyago byo gupfa imburagihe ku kigero kiri hagati ya 26% na 32%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yashimangiye ko intambwe u Rwanda rumaze gutera zishingiye ku cyerekezo 2050, no ku kuba igihugu ubwacyo gifata iya mbere mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda z'iterambere.
Ubushakashatsi bw’Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru ku myenda kizwi nka TransUnion Rwanda bwakozwe mu gihembwe cya mbere cya 2026, bwagaragaje ko 76% by'Abanyarwanda bateganya ko amafaranga binjiza azazamuka mu mezi 12 ari imbere, mu gihe 16% bateganya ko azaguma ku rwego ariho ubu.
Ubushakashatsi bw’Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru ku myenda kizwi nka TransUnion Rwanda bwakozwe mu gihembwe cya mbere cya 2026, bwagaragaje ko Abanyarwanda 62% batekewe imitwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rikoreshwa muri serivisi z’imari.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko ikibazo cyo kongera umushahara fatizo gihangayikishije leta ariko ko nanone gisaba ubushishozi kuko gikemuwe nabi gishobora guteza ibindi bibazo birimo no kongera umubare w’abashomeri mu gihugu.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka