Imibereho

Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu bantu bakoreweho ubushakashatsi bari hagati y’imyaka 15-49 babajijwe bavuze ko bazi igituntu, aho 97% by’abagore na 98% by’abagabo bavuze ko bakizi. Muri bo, 88% by’abagore na 91% by’abagabo bazi ko igituntu gishobora gukira.
Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Bimukira mu Rwanda (IOM) ryatanze amashyiga ya gaz yo gucana izwi nka (Liquefied Petroleum Gas: LPG) ku mashuri arindwi yo mu Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gahunda yo guhagarika buhoro buhoro ikoreshwa ry’imiyoboro ya telefoni igendanwa ya 2G na 3G, mu rwego rwo kwimukira ku ikoranabuhanga rya 4G na 5G rizatanga serivisi za murandasi yihuta kandi zizewe ku baturage.
Mu Rwanda umubare w’abakoresha imirasire y’izuba ukomeje kwiyongera aho kuri ubu ingo zisaga 900 arizo ziyikoresha mu zisaga 3000 ziri mu gihugu kugeza ubu. Gusa abayikoresha bakagaragaza imbogamizi zo gutunga ibikoresho bifite ubushobozi bwisumbuye no kuba batemerewe kurenza imirasire itanga hejuru ya kilowate 100. 
Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yabonanye n'abayobozi b'uyu Muryango, bagirana ibiganiro byibanze ku mateka yawo n'uruhare ufite mu kwiyubaka k'u Rwanda.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yasabye abaturage kujya bamenyesha ubuyobozi mbere yo gutegura ibirori byakira abantu mu ngo kugirango hasuzumwe imitegurire y’amafunguro n’ibinyobwa bafata mu rwego rwo kwirinda gutanga ibitujuje ubuziranenge bihitana ubuzima bw’abantu.
Bwagaragaje ko kurya nijoro bigira uruhare runini mu kuba umuntu yagira umubyibuho ukabije, bitewe n’uko bihindura imikorere y’umubiri mu buryo bw’igogora, gutwika ibinure, n'impinduka mu misemburo ituma umuntu asonza.
Madamu Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro igikorwaremezo ‘Imbuto Hub’ gikomatangirijemo serivise nyinshi zifasha abaturage b’ingeri zose kugira imibereho myiza, cyubatswe n’Umuryango Imbuto Foundation.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yashimiye abatuye ikirwa cya Bugarura, uburyo bifashisha amafi n'isambaza byo mu Kivu mu kwita ku mikurire y'abana bakaba nta n'umwe ugaragarwaho n'imirire mibi n'igwingira.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka