Amakuru

Abahinzi bagera kuri 89.9% bakoze ibikorwa byo kurwanya isuri mu mirima yabo, aho biyongereye ku kigero cya 0.8%mu gihe abakoresheje ifumbire y’imborera biyongereye ku kigero cya 6.9% ugereranyije n’igihembwe nk'iki umwaka ushize.
Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yagaragaje ko muri iki gihe Isi ihanganye n’ibibazo by’intambara biri hirya no hino, uruhare n’ubufatanye bw’ingabo zirwanira ku butaka ari ingenzi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyamenyesheje abantu bose by’umwihariko  aborozi  bo mu karere ka Rubavu ko hagaragaye indwara y’uburenge mu Mirenge ya Kanama,Nyakiriba na Kanzenze.
Brig Gen Amuli Civiri yagizwe umuyobozi wa Gisirikare muri Kivu y'Amajyepfo, asimbuye Brig Gen Olivier Gasita
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabiye Dr. Munyemana Sosthène, wahamijwe ibyaha bya Jenoside, guhanishwa igifungo cya burundu
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibimenyetso by’ubumenyi bukoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI) cyatangaje ko kigiye gufungura ishami mu Karere ka Rubavu, mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubutabera