Amakuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yifatanyije n’abasirikare bagize Brigade ya 503 mu rugendo rugamije kugorora umubiri rwabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Karere ka Rubavu, aho yasuye Uruganda rwa Shema Power Plant rubyaza Gaz Methane amashanyarazi ndetse n’Icyambu cya Rubavu
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo mpuzamahanga gifatanya na za Guverinoma mu mishinga y’iterambere rirambye, kurengera ibidukikije, no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, Global Green Growth Institute (GGGI), Sang-Hyup Kim, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’abandi bafatanyabikorwa, kuri uyu wa gatandatu, batangiye gusiga amarangi y'umuhondo azwi nka 'Yellow Box', ahakunze kubera umuvundo w’ibinyabiziga
Esther Mbabazi umaze imyaka 15 atwara indege muri Sosiyete ya RwandAir, arashishikariza abana b'abakobwa kudatera inyoni amahirwe u Rwanda rwabahaye, ahubwo bakayabyaza umusaruro ku buryo bazisanga mu muryango w'abagore bake batwara indege ku mugabane wa Afurika
Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yatangaje ko mu mmpera z’uyu mwaka wa 2025, iteganya gukora ingendo ziijya Mombasa muri Kenya na Zanzibar muri Tanzania.
Umujyi wa Kigali watangaje imihanda izakoreshwa na bisi, amakamyo ndetse n’indi ishobora kunyurwamo, mu gihe imihanda isanzwe izaba irimo gukoreshwa mu Irushanwa ry’Isi ry’Amagare (UCI Road World Championships 2025).
Minisitiri w'Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko kwagura Pariki y’Ibirunga kugirango harushesho kuba heza, ndetse no kuba bizagira uruhare mu guhindura imibereho y'abaturiye iyi pariki, ari ikimenyetso cy'uko kubungabunga ibidukikije n’iterambere bidatana
Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko kuba Umuhango wo Kwita Izina ubera mu ntara y'Amajyaruguru ari ishema n’icyubahiro kuri iyi ntara, ndetse aboneraho gushishikariza abaturiye pariki y'Ibirunga kuyirinda
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yasabye abaturiye Pariki y’Ibirunga, kubyaza umusaruro ibikorwaremezo biyikikije ndetse n’imishinga itandukanye bahabwa igamije kubateza imbere

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka