Amakuru

U Rwanda rwamenyesheje Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi (UNSC), ko rwiteguye kwakira neza Félicien Kabuga n'Abanyarwanda batandatu bacumbikiwe muri Niger mu gihe baba babyifuza.
Rubavu : Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2025, ku mupaka wa La Corniche (OSBP), abanyarwanda 337 babaga muri RDCongo batahutse.
Umukozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri “Animateur” mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Ubutatu butagatifu (Saint Trinité de Ruhango) yatawe muri yombi n'Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB , akekweho gusambanya abana babiri b’abakobwa biga muri iki kigo.
Ambasaderi CG Dan Munyuza, yakiriwe n’abayobozi batandukanye muri Leta ya Oman, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu nzego z’umurimo, ubucuruzi n’ishoramari
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda ,Amb Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda atari rwo rubazwa ibyo kwica agahenge ahubwo FDLR n'ingabo z'u Burundi bifite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo.
Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa, yashyikirije Igikomangoma cya Liechtenstein, Prince Alois, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu
Maniriho faustin wo mu karere ka Rwamagana n'abagabo babiri aribo Kwizera Dieu Donne na Saleh Ali Manishimwe, bareganwa, baburanishijwe mu ruhame, mu nteko z'abaturage, baregwa kugira uruhare mu rupfu rw'umugore we witwa Murekatete Jacqueline.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, SINDAYIHEBA Phanuel yatangaje ko mu karere ka Rusizi by'umwihariko ibice bya Bugarama n'umupaka waho, umutekano umeze neza nyuma y'uko humvikanye urusaku rw'imbunda ziremereye zavugiraga muri RDCongo.
Ubuyobozi bw'Itorero rya ADEPR bwatangaje ko muteganya kwicarira ikibazo cy'abantu batanze imigabane mu kigega CICO Ltd (Christian Investment Corporation Ltd), cyari kigamije guteza imbere abagize iri torero, hakarebwa uburyo abatanzemo imigabane bayisubizwa.
Umupolisi wakoreraga mu Karere ka Rutsiro yarashe umuturage na DASSO nawe ahita yirasa arapfa.