Amakuru

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko atari yo ikwiye kubazwa ibyo gushyiraho agahenge mu mirwano AFC/M23 ihanganyemo na leta ya RDcongo,mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, yamaganira kure ibitero byagabwe hafi y'umupaka w'u Rwanda, bigizwemo uruhare n’ingabo za FARDC zifatanyije n'iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.
Itorero rya ADEPR mu Rwanda ryimitse bwa mbere abapasiteri b’abagore bagiye gutangira inshingano zo kuyobora itorero
Ihuriro rya AFC/M23, ryamaze kwigarurira umujyi wa Uvira, gusa hari uduce duke tutaragerwamo n’abarwanyi b'uyu mutwe
Corneille Nangaa, yemeje ko igisirikare cya M23 cyamaze kwinjira muri Uvira, avuga ko babikoze mu rwego rwo gushyiraho umutekano nyuma y’uko yahamagawe n'abaturage bo muri ibyo bice bamutabaza
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, yaganiriye n’abakozi ndetse n’abayobozi b’agateganyo b'Akarere ka Kayonza, abasaba gushyira imbere imitangire myiza ya serivisi nyuma y'uko hari abaherutse kwirukanwa babizira
Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yahuye na Perezida wa Côte d'Ivoire, Alassane Ouattara, amugeza ubutumwa bwihariye yagenewe na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame
Minisitiri w’Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Ugirashebuja Emmanuel, yahamagariye urubyiruko kuba kw'isonga mu rugamba rwo kurwanya ruswa, asaba na buri wese kuba umurinzi w’ubunyangamugayo
Leta y'u Burundi yashimangiye ko ingabo zayo ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zidateganya kuhava kuko zitarasoza inshingano zazo.
Abana barenga miliyoni enye bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri binyuze muri porogaramu yo kugaburira abana ku ishuri yatangijwe mu 2019, kandi ikomeje kongerwamo ingengo y’imari hagamijwe kuzamura imibereho n’imyigire myiza y’abana