Amakuru

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yamaganye byimazeyo itangazo ryasohowe n’ihuriro AFC/M23 rivuga kuvana ingabo zaryo mu mujyi wa Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), avuga ko ari nk’amayeri agamije gushuka no kuyobya amahanga.
Inteko Ishinga Amategeko ya Azerbaijan yemeje ku mugaragaro amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’igihugu cyayo n’u Rwanda.
Abagize Urugaga rw’Abahanga mu by’Ubwubatsi basabye Minisiteri y’Ibikorwaremezo kujya bahabwa amasoko y’imishinga y’ubwubatsi minini akunze guhabwa sosiyete z’abanyamahanga, kuko na bo bafite ubushobozi bwo kuyakora neza;
Abana 3 bo mu muryango umwe wo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Cyumba, baturikanywe na grenade ubwo batashyaga inkwi mu ishyamba, bahita bitaba Imana.
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda (GDP) wazamutse ku kigero cya 11.8% mu gihembwe cya gatatu cya 2025, ugera kuri miliyari 5,525 Frw, uvuye kuri miliyari 4,659 Frw wariho mu gihembwe nk’iki cy’umwaka wa 2024
Abaturage bazindukiye mu mihanda bagaragaza ku mugaragaro ko bishimiye ihuriro rya AFC/M23 banayiha ikaze bagaragaza ko bayishimira kubera umutuzo yabazaniye mu mujyi wa Uvira ho mu ntara ya Kivu y’amajyepfo
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, yatangije  ku mugaragaro umushinga  mushya witwa BIO-CAP (Biological Control Agents Project), ugamije gufasha abahinzi mu guhangana n’udukoko n’indwara byibasira imyaka, cyane cyane ibirayi n’imyumbati.
Nyuma yo kubona icyuho kinini kiri hagati y’ubuhinzi gakondo bukorwa n’abahinzi benshi n’ubugezweho bushingiye ku ikoranabuhanga, Nyampinga Laetitia yafashe icyemezo cyo gushyiraho gahunda igamije guhuriza hamwe no guhugura urubyiruko rukora mu buhinzi