Inkuru Nshya

Intore Masamba , yatangaje ko umubyeyi we, Nyinawintore Ancille Mukarugage, witabye Imana, yaranzwe no gukunda Imana n’abantu kandi yabatoje gukunda Imana.
RGB ku bufatanye n’Urwego rw’Imiryango itari iya Leta n’iy’Abikorera (NFPO Rwanda), bagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abahagarariye imitwe ya politiki, igaruka ku ruhare rwabo mu kwimakaza imiyoborere myiza no gukorera mu mucyo.
Sosiyete y'u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ,yateguje ibura ry’amashanyarazi mu turere twa Huye na Nyaruguru two mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda
Umunyana Analyssa uzwi cyane mu ruhando rwa cinema nyarwanda, ku izina MAMA SAVA, yahishuye ko kuri ubu ari mu rukundo n’umusore babyaranye umwana we w’imfura
Abanyarwanda bakina ku mugabane w’Iburayi aribo Mike Tresor na Warren Kamanzi, bari mu biganiro na FERWAFA, aho nta gihindutse aba bakinnyi bashobora kugaragara mu mwambaro w’Amavubi, mu mikino ikipe y’igihugu izakina mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi
Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB, muri gahunda ya Visit Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire n’Ikipe ya Los Angeles Clippers ikina Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA ndetse na Los Angeles Rams ikina muri Shampiyona ya NFL (National Football League) .
Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika iharanira demukarasi ya Congo zimaze iminsi ibiri zihanganira n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa RD Congo, mu duce dutandukanye two muri teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.