Inkuru Nshya

Banki Nkuru y'Igihugu, BNR, yashyizeho ibihano bikakaye ku bantu ku giti cyabo n'ibigo bigena ibiciro by'ibicuruzwa na serivisi ndetse n'abacuruza mu madovize nta burenganzira.
Inteko Rusange ya Sena yashimye ko ibitekerezo byatanzwe n'Abasenateri byitaweho, harimo kongera ingengo y'imari igenewe ubuhinzi, guhanga imirimo mu rubyiruko, ndetse no gufasha uturere tukigaragaramo ubukene bukabije.
Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko iyi kipe isigaje kwinjizamo abakinnyi babiri b'abanyamahanga baza basanga Umugande Ronald Ssekiganda
Muri teritware ya Moba mu ntara ya Tanganyika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hiciwe abantu 318, bishwe n’umutwe witwaje intwaro ukorera muri aka gace.
Minisiteri y’ubuzima ku bufatanye n'urwego rwa Polisi y'u Rwanda, batangije ubukangurambaga bw'iminsi 10 yahariwe kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge
Kaminuza ya Mount Kigali University, yahoze ari Mount Kenya University, Kigali Campus, yahawe umuyobozi mushya, umunya-Kenya, Prof. Egara Kabaji