Inkuru Nshya

Umuvugizi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye urubyiruko kwitondera ibyo rushyira ku mbunga nkoranyambaga, arwibutsa ko n'ubwo ari izabo atari bo bonyine bazireba.
Inteko Ishinga amategeko imitwe yombi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangiye gusuzuma imishinga y’amategeko yerekeye kwemeza ku mugaragaro amasezerano ya Washington, bahuriyeho n'u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze Abanyamulenge bagiye guhura na Perezida Évariste Ndayishimiye, avuga ko bagambaniye bagenzi babo ndetse bakoresha umuryango w'Abanyamulenge mu nyungu za politiki
Ministiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yatangaje ko imyambarire y’umuraperikazi, Doja Cat waraye ataramiye i Kigali ntacyo itwaye mu buhanzi gusa ahishura ko uzabikora atari ku rubyiniro azaba akosheje.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yanyuzwe cyane n’igitaramo cy’umuhanzikazi Doja Cat, avuga ko ari cyo gitaramo cyiza kurusha ibindi byose yigeze kwitabira muri iyo nyubako
Nta kabuza u Rwanda rumaze kwandika amateka mu ruhando rw'imyidagaduro muri Afurika, ibi byongeye gusinywa n'igitaramo cy'umuriro umuraperikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Doja Cat yakoreye mu mujyi wa Kigali
Mu gihe bamwe bumva ko ubwiherero ari ahantu ho kwikoza byakanya gato ukiranura n’umubiri ugahita ugaruka bwangu, hari abandi babibona nk’ikibuga cyiza cyo kwicaramo ndetse akaba ari n’umwanya mwiza wo gasura imbuga nkoranyambaga nka Instagram, TikTok, Snapchat n’izindi
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Global Citizen, Hugh Evans, ku mikoranire isanzwe hagati y’impande zombi igamije guteza imbere ubukungu, by’umwihariko mu nzego z’ubuzima n’uburezi
Sosiyete nyarwanda y'ubwikorezi bwo mu kirere, Rwandair, yatangaje ko igiye gusubukira ingendo zayo ziva ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe zerekeza i Kamembe mu karere ka Rusizi.