Inkuru Nshya

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’iryo muri Mauritania (FFRIM) byasinye amasezerano y’ubufatanye, agamije kuzamura iterambere ry’umupira w’amaguru mu bihugu byombi
Nyirahabimana Olive wo mu Mudugudu wa Marara I, Akagari ka Mbarara , mu Murenge wa Rwinkwavu, Akarere ka Kayonza, aravuga ko yahugujwe inzu n'umuryango w'umugabo bashakanye.
Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibere myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwiringira Marie Jose, yavuze ko inzego z’Ubuyobozi zikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye bituma abana bava mu ishuri birimo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye bikorerwa muri ako gace birarura abana benshi
Leta ya Amerika, yagaragaje umutwe wa FDLR nka kimwe mu bikomeje kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'Amahoro
Intumwa z’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziteguye gutabara mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force – EASF), zasuye icyicaro cya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, hagamijwe kugenzura ibikoresho by'Ingabo zirwanira mu kirere
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yatsinzwe na Algeria ibitego 46-25 mu mikino y'Igikombe cya Afurika cy'Ibihugu muri Handball kiri kubera i Kigali.
U Rwanda na Kenya binyuze mu rwego rushinzwe ibyambu rwa Kenya ruzwi nka Kenya Ports Authority, byasinyanye amasezerano yubufatanye mu gukemura ibibazo biba hagati mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (Rwanda Water Resources Board) bugaragaza  imirimo yo kubaka urugomero rwa Muvumba, ruri mu karere ka Nyagatare igeze ku kigero cya 44%.
U Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’ibimasa 10 byo mu bwoko bwa Holstein-Friesian, bizwiho gutanga intanga zitanga icyororo hagamijwe kubona inka zitanga umukamo mwinshi