sangiza abandi

Dufite inshingano yo kurera urubyiruko ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside – Minisitiri Nsengimana

sangiza abandi

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yagaragaje ko nka Minisiteri y’Uburezi bafite inshingano yo kurera urubyiruko ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside no kubatoza indangagaciro z’ubumwe, ubupfura n’ubwubahane.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, ubwo Minisiteri y’Uburezi yibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iki gikorwa hanibutswe abakozi 77 bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bahoze bakorera iyari Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Minisiteri y’Amashuri Makuru, Ubushakashatsi n’Umuco ndetse n’ibindi bigo byari biyishamikiyeho.

Mu ijambo rye Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yashimangiye ko bibuka aba bakozi bari mu burezi bakamburwa ubuzima na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Uyu munsi by’umwihariko turibuka abantu bari mu rwego rw’uburezi, abarezi, abashakashatsi, abanyeshuri n’abandi bari bafite inzozi zo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo, Jenoside ikabambura ubuzima.”

Akomeza avuga ko amateka y’Igihugu agaragaza ko hari igihe uburezi bwakoreshejwe nabi, ndetse ko bamwe mu bateguye Jenoside bari mu bari barize bakaminuza.

Ati “Ibi rero bidusaba guhora turi maso, tukarinda ko ingengabitekerezo ya Jenoside yongera kugaruka mu mashuri.”

Minisitiri Nsengimana avuga ko Minisiteri ashinzwe ifite inshingano zo kurinda amateka no kurera urubyiruko ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Nka Minisiteri y’Uburezi dufite inshingano yo kurinda amateka, no kurera urubyiruko ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside, tugomba kwigisha amateka nyayo no gutoza indangagaciro z’ubumwe, ubupfura n’ubwubahane kugira ngo amashuri abe isoko y’ubumenyi no kubaka umuntu wuzuye.”

Minisitiri Nsengimana yaboneyeho gushima ubutwari bw’abarokotse Jenoside n’uruhare bagize mu kongera kubaka u Rwanda mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Ati “Mu rugendo rurerure rwo kubaka igihugu cyacu, umusanzu wanyu watubereye inkingi ya mwamba ntawabona uko abashimira bihagije.”

Yaboneyeho gushimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside, Igihugu kikongera kubona umucyo, aboneraho no gusaba buri wese kwamagana abagoreka amateka, asaba urubyiruko kurangwa n’indangagaciro z’Ubunyarwanda.

Intumwa ya IBUKA, Dr Vincent Ntaganira, yaboneyeho kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abari abakozi ba Minisiteri y’Uburezi.

Ati “Umuryango IBUKA urabizi neza ko iyi minsi ibagora, yongera gukomeretsa inkovu mubana na zo zikaba mbisi. Nimukomere, nimuhumure. Twabuze abacu ariko dufite Igihugu kidukunda, dufite Inkotanyi zarokoye benshi. Ibyiza biri imbere, tubishakishe.”

Yaboneyeho no kubasangiza ibintu by’ingenzi byabafasha gutwaza gitwari.

Ati “Iyi si turimo ni iy’ibibazo, mugomba kuba nk’amazi mukaba nk’intore, bagufungira inzira ugashaka indi kuko ubuzima burakomeza. Ibuye riri mu nyanja ntabwo amazi arinyeganyeza, rirahagarara rigashikama. Namwe nimushikame, mwikomeza kugira ngo ubuzima muzabushobore.”

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]