Mu Ngoro y’Amateka y’Abami iri mu Rukali mu karere ka Nyanza ni hamwe mu hantu ndangamurage habumbatiye amateka y’u Rwanda, hatanga ishusho igororotse y’ubutegetsi bwa cyami.
Iyi Ngoro iherereye mu Murenge wa Busasamana ahazwi nko mu Rukali, ibilometero 5 uvuye mu Mujyi wa Nyanza.
Iyi Ngoro yubatswe n’Ababiligi mu 1932, ikaba yaratuwemo n’Umwami Mutara III Rudahigwa. Ni yo Ngoro igihari yatuwemo n’umwami, ivugirwaho amateka.
Twinjiraremo duhereye hanze

Ukihagera ubanza kugera ahazwi nko ku karubanda (hanze y’urugo rw’umwami), aho yaremesherezaga inama akanahacira imanza.
Hari ibiti bibiri biri ku rukingi rw’amarembo y’urugo rwe, birimo umuvumu, Abanyarwanda bafataga nk’igiti cy’umugisha n’ubukungu kuko cyakorwagamo ibikoresho bitandukanye birimo imivure, amasekuru ,imbehe, n’imyambaro yakomwaga mu gishishwa cy’umuvumu izwi nk’impuzu.
Iki giti cyanarangaga aho Umwami atuye, aricyo cyitwa ikigabiro.
Hari kandi igiti cy’umuko. Iki giti cyabaye icy’Umurinzi kubwa Ryangombe rya Binga wa Nyundo (Uyu bamufataga nk’umuhuza wabo n’Imana. Cyabaye igiti cy’umurinzi nyuma y’uko Ryangombe yatakwaga n’imbogo ubwo yari ari guhiga, ikamukubita ihembe akagwa mu giti cy’umuko, kuva ubwo cyitwa icy’umurinzi kubera ko cyamuhishe imbogo ntimushwanyaguze kuko yicaga nabi.
Aha kuri aya marembo, nta waharengaga atavunyishije, byakorwaga wivuga kuva ku mazina yawe kugera ku bisekuru nibura 7, kugira ngo bamenye neza uje guhura n’umwami uwo ari we.
Twinjire mu rugo

Winjiye neza mu Rugo rw’Umwami, Hari igitabo cya Nyirantarengwa (Umurongo w’umweru uzengurutse, umuntu atari yemerewe kurenga. Byasabaga guca ku ruhande ugapfukama imbere y’inkingi ihari Umwami yagutunga inkoni ukamubwira icyo ushaka kumubwira, ugasohoka uciye ku rundi ruhande kandi utamuteye umugongo kugaza usohotse.
Kuri uru rugo mu muryango hari Inkingi, ubusanzwe yitwa inkingi ya Kanagazi ariko ku rugo rw’umwami yitwa inkingi y’imbabazi. Iyo umwami yacaga iteka ko umuntu agomba kwicwa, akabasha kwigobotora ku bagiye kumwica akagenda agakora kuri iyo nkingi, bahitaga bamubabarira.

Hejuru y’inzu hari uduti dutatu. Utwa mbere ni tubiri duteganye twitwaga amashyoro yarangaga inzu y’umwami n’umutware, hakaba n’akandi kari kugasongera ko kajyaga ku nzu ya buri mu nyarwanda wese, gusa iyo yabagamao umupfakazi baragakataga.

Mu nzu imbere.
Winjiye mu nzu hari mpfuruka ebyiri. Iya ruguru yakoreshwaga n’abagabo, iyo hepfo igakoreshwa n’abagore mu gihe babaga bategereje ko bahabwa ikaze i Kambere. Hari kandi insika zitwaga ibyomanzi zikikije ikirambi (Ububiri bw’umwami).

Kuko hatabonaga neza, bifashishaga umuriro usanzwe bagacana kugirango babone urumuri. Winjiye i Kambere ho uhabona neza ikirambi cy’umwami ndetse n’inkangara babikagamo imyenda yabo.

Hanze y’inzu y’umwami habaga izindi nzu. Izi zirimo inzu y’inzoga aho bategerekaga inzoga zitandukanye zabaga ibwami zirimo iyo bitaga inkangaza, urwagwa rw’umuhama, n’amarwa ndetse hakaba n’inzu y’amata.

Ureste ibyo, i Bwami hanabaga inka z’inyambo. Izi nka zirangwa n’umubyimba munini, amahembe manini kandi maremare,arambuye y’igitare ateye neza, zikaba zifite ibara rimwe ry’ibihogo zose.
Igitangaje ni uburyo izi nka ziba zifite impfizi imwe zose. Kandi ziyubaha cyane nk’uko umugabo mu rugo aba yubashywe n’umugore cyangwa abagore.
Ibi ni bimwe muri byinshi uhasanga iyo uhasuye, dore ko ari hamwe mu hantu ndangamurage igihugu gifite. Ureste aha kandi, hari n’ahandi hantu nyaburanga hatandukanye harimo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, n’ahandi.















