Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, riri mu bikorwa binini uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rwagize .
Ni kimwe mu bikorwa kandi byafashije gutanga imirimo myinshi ku rubyiruko ndetse no gutinyura no guhindura imyumvire ya bamwe bumvaga ko umukobwa w’umutima ari ufite inshingano zo gutekera basaza be , kubamesera , gukora isuku mu rugo n’ibindi.
Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe abakobwa 13, babashije gutwara iri ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bagahiga abandi mu buranga , ubwiza ndetse n’umuco.
1. Miss Rwanda 1992 , Nubuhoro Jeanne
Uyu mukobwa w’uburanga buhebuje, niwe wabaye Nyampinga w’u Rwanda ku nshuro ya mbere ubwo iri rushanwa ryategurwaga mu mwaka w’i 1992.
Ubwo yari amaze kwambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda , yaje kwamburwa ubuzima ubwo yicwaga n’Interahamwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Jeanne Nubuhoro , Mama we ndetse na Musaza we biciwe ku bitaro bya Caraes I Ndera.

2. Miss Rwanda 1993 , Uwera Derirah
Nyuma yuko iri rushanwa ryari rimaze umwaka ribaye ku nshuro ya mbere, umwaka wakurikiyeho nabwo ryarabaye ndetse noneho ibihembo byari byiyongereye ugereranyije n’uburyo byatanzwe ku nshuro ya mbere iri rushanwa riba.
Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka w’i 1993 rikaba ryaregukanywe na Uwera Derirah ahigitse abandi bakobwa 10 bari bahanganye.
Derirah akaba yarahembwe amafaranga ibihumbi 50frw , igitenge , amasabune ndetse n’amavuta yo kwisiga.


3. Miss Rwanda 2009 , Bahati Grace
Nyuma y’umwaka w’i 1993, U Rwanda rwongeye gutegereza imyaka 16 kugirango rwongere kubona undi Nyampinga w’Igihugu.
Iri rushanwa mu mwaka wa 2009 rikaba ryaregukanywe na Bahati Grace, wahembwe imodoka nshya ya Suzuki , amafaranga ibihumbi 10 y’amadorali ya Amerika ndetse n’urugendo rwo kwinezeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Mu busanzwe Grace Bahati yabonye izuba mu mwaka wa 1991 akaba yari umukobwa ushinguye ufite indeshyo ya 1.75m ku munsi wa none akaba atuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse kuri ubu ni umubyeyi w’abana babiri.


4. Miss Rwanda 2012 , Mutesi Aurore
Nyuma y’umwaka wa 2009 ,u Rwanda rwategereje imyaka itatu yose kugirango rwongere kubona undi Nyampinga.
Muri uwo mwaka wa 2012, Nyampinga w’u Rwanda yabaye Kayibanda Mutesi Aurore.
Uyu munyarwandakazi mu busanzwe yabonye izuba mu mwaka wa 1993 akaba afite indeshyo ya 1.80m.
Ubwo yegukanaga iri kamba, Mutesi Aurore yahembwe imodoka nshya ifite agaciro ka miliyoni 25frw , itike y’urugendo rwo kwinezeza muri afurika yepfo akamarayo iminsi ine , decoderi ya Dstv n’ibindi byinshi.


5. Miss Rwanda 2014 , Akiwacu Colombe
Biturutse ku mpamvu za bamwe mu bateguraga iri rushanwa byasabye ko imyaka ibiri yose ishira nta kamba rya nyampinga w’u Rwanda ritanzwe.
Iri rushanwa ryongeye kugaruka mu mwaka wa 2014 ,maze Akiwacu Colombe aza kuryegukana ahigitse abandi bakobwa barenga 15.
Colombe yahembwe imodoka nshya ya Nissan Altima , itike y’urugendo rwo kwinezeza muri Espagne cyangwa Ubufaransa agahitamo hamwe ashaka .
Yahembwe kandi amafaranga miliyoni ebyiri , amafaranga ibihumbi 100 yo guhahisha muri Simba Supermarket , n’ibindi byinshi.
Colombe ni umunyarwandakazi wabonye izuba mu mwaka wa 1994 akaba afite indeshyo ya 1.78m . ku munsi wa none akaba atuye mu Bufaransa.


6. Miss Rwanda 2015 , Kundwa Doriane
Umwaka wa 2015 irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryaragarutse ndetse rihatanamo abakobwa batandukanye bagiye bamenyekana mu myidagaduro yo mu Rwanda.
Bamwe muri abo harimo : Fiona Muthoni Naringwa , Bagwire Keza Joannah , Uwase Vanessa Raissa , Umutoni Balbine , n’abandi benshi.
Iryo rushanwa rikaba ryaregukanywe na Kundwa Doriane ahigitse bagenzi be.
Uyu munyarwandakazi yahembwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift ,n’ibindi bihembo byinshi bitandukanye.
Doriane yabonye izuba mu mwaka wa 1996 akaba ari umukobwa w’inzobe, akaba umukobwa ushinguye aho indeshyo ye ari 1.74. uyu munsi akaba atuye muri Canada.


7. Miss Rwanda 2016 , Mutesi Jolly
Umwaka wa 2016 Nyampinga w’u Rwanda yabaye Mutesi Jolly.
Uyu mukobwa yatsinze abandi bakobwa barenga 15 bari bahanganye maze mu gahanga ke hatamirizwamo ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.
mu bihembo Jolly yahawe, harimo umushahara w’amafaranga ibihumbi 800frw ya buri kwezi , yahembwe kandi imodoka nshya ya Suzuki Swift yari ifite agaciro ka miliyoni 15frw , itike y’urugendo mu ndege ahantu hose yakwifuza gutemberera , n’ibindi byinshi.
Uyu munyarwandakazi akaba yarabonye izuba mu mwaka wa 1996 ndetse akaba ari umukobwa ushinguye aho indeshyo ye ari 1.77m.


8. Miss Rwanda 2017 , Iradukunda Elsa
Mu mwaka wa 2017 ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ryegukanwe na Iradukunda Elsa ahigitse abandi bakobwa barenga 15 barimo Kalimpinya Queen , Hirwa Honoline Gisabo , n’abandi benshi.
Nkuko byari byagenze ku mwaka wabanje Iradukunda Elsa nawe yahembwe imodoka nshya ya suzuki swift ifite agaciro ka miliyoni 15frw , ndetse n’umushahara w’amafaranga ibihumbi 800frw buri kwezi .
Iradukunda Elsa yabonye izuba mu mwaka wa 1998 akaba ari umukobwa w’urubavu ruto w’imibiri yombi ndetse akaba umukobwa ushinguye wubaha Imana aho indeshyo ye ari 1.78m.


9. Miss Rwanda 2018 , Iradukunda Liliane
Muri 2018 iri rushanwa ryaragarutse ndetse rizana uburyohe n’umuriri udasanzwe.
Ni irushanwa ryarimo abakobwa nka Jordan Mushambokazi , Shanitah Umunyana , Anastasie Umutoniwase , n’abandi benshi.
Liliane yaje guhigika abandi bakobwa bagera kuri 20 maze yambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uwo mwaka.
Uyu mukobwa yahembwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki – Bellano , Umushahara w’ibihumbi 800frw buri kwezi ndetse n’ibindi bihembo byinshi.
Liliane yabonye izuba mu mwaka wa 2000 akaba ari umukobwa ushinguye ufite indeshyo ya 1.70m.


10. Miss Rwanda 2019 , Nimwiza Meghan
Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 riri mu yavuzwe ku rwego ruhambaye haba kuri za Televison , Radio , imbugankoranyambaga , muri rubanda , n’ahandi hose .
Iri rushanwa ryarimo abakobwa nka Muyango Claudine , Uwicyeza Pamela , Mwiseneza Josiane , Yasipi Casmir , n’abandi benshi.
Bigoranye cyane, iri rushanwa ryaje kwegukanwa na Meghan Nimwiza maze ahembwa imodoka nshya ya Suzuki Swift , Umushahara w’ibihumbi 800frw buri kwezi ndetse n’ibindi byinshi.
Nimwiza Meghan yabonye izuba mu mwaka wa 1998 akaba ari umunyarwandakazi ushinguye aho indeshyo ye ari 1.73m.


11. Miss Rwanda 2020 , Nishimwe Naomi
Mu mwaka wa 2020 irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryegukanywe na Nishimwe Naomi ahigitse abandi bakobwa bagera kuri 19.
Kuva yakwinjira muri iri rushanwa mu cyiciro cy’ijonjora ry’ibanze, Naomi yari umukandida uhabwa amahirwe menshi yo kwegukana iri kamba muri uwo mwaka.
Akaba yarahembwe imodoka nshya ya Suzuki swift ,umushahara w’ibihumbi 800frw buri kwezi n’ibindi byinshi.
Naomi Nishimwe ,ni umunyarwandakazi w’inzobe nziza icyeye, akagira inseko nziza n’amenyo yererana nk’amasimbi ndetse ibyo byose bikajyana n’umutima mwiza uyu mwana wabonye izuba mu 1999 afite.


12. Miss Rwanda 2021 , Ingabire Grace
Umwaka wa 2021, iri kamba ryambitswe ingabire Grace, umunyarwandakazi muremure ushinguye ku ndeshyo ye ya 1.76m. akaba yarabonye izuba mu mwaka wa 1995.
Ingabire Grace yatwaye iri kamba ahigitse abandi bakobwa barimo Kayiirebwa marie Paul ,Amanda Akaliza , Hope Akaliza , n’abandi benshi.
Uwo mwaka, Nyampinga w’u Rwanda akaba yarahembwe imodoka nshya ya Hyundai , umushahara w’ibihumbi 800frw buri kwezi , n’ibindi byinshi.


13. Miss Rwanda 2022 , Nshuti Muheto Divine
Uyu ni nawo mwaka iri rushanwa ryashimishaga benshi riheruka kubamo.
Uwo mwaka wa 2022 rikaba ryaratwawe na Nshuti Muheto Divine ahigitse abandi bakobwa batandukanye barimo : Kayumba Darina , Kelia Ruzindana ,Maolithia Keza , n’abandi benshi.
Muheto Divine wegukanye iryo rushanwa, yahembwe imodoka nshya ya Hyundai , Umushahara w’ibihumbi 800frw buri kwezi ,gukoresha umusatsi we mu gihe cy’umwaka wose muri Keza Salon ,n’ibindi byinshi .
Muheto Divine yabonye izuba mu mwaka w’i 2003 akaba ari umukobwa ushinguye ufite indeshyo ya 1.75m.
Akarusho muri uwo mwaka ni uko ryateje urujijo ndetse risiga rifungishije Ishimwe Dieudonné , wayoboraga ikigo cyitwa ‘Rwanda Inspiration Backup’ cyateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, aaregwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ku bakobwa bitabiraga Miss Rwanda.
Kubera izo mvururu , iryo rushanwa ryahise rihagarikwa ndetse imyaka ibaye itatu nta gitekerezo cyo kongera kurigarura.







