sangiza abandi

Ibibazo byugarije ubuhinzi n’ubworozi byatumye umusaruro ugabanyuka mu 2024/2025

sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatatu inteko rusange y’abadepite yagejejweho raporo ya komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi,ku isesengura rya raporo y’ibikorwa bya banki nkuru y’u Rwanda byo kuva taliki ya mbere Nyakanga 2024 kugeza taliki ya 30 Kamena 2025.

Bimwe mu byavuye mu isesengura ry’iyi raporo ,harimo igipimo cy’iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi cyasubiye inyuma , aho ijanisha ku musaruro iyi raporo igaragaza ko ryagabanyutse.

Ibi bigaragarira ku igereranya ry’umwaka w’ingengo y’imari wabanje wa  2023/2024 aho  umusaruro wari wiyongereyeho  5.1, mu gihe umwaka ushinze wa 2024/2025 wagaragaje ubwiyongere nuri hasi bwa 3,9 ibigaragaza ko wasubiye inyuma.

Komisiyo yakoze ubusesenguzi isanga bimwe mu bitera  igabanyuka ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi harimo imbogamizi z’ubumenyi budahagije bw’abari mu mwuga ,umusaruro mucye kuri hegitari , ingengo y’imari nkeye igenerwa uru rwego ikiri hagati  ya 3 na 4 na kane ku ijana  , mu gihe abakora uyu murimo bari hejuru ya  70 ku ijana.

Hari kandi ibikorwa byo kuhira bitaratera imbere ,aho ibi byose ngo bikemuwe byagira ingaruka nziza ku gihugu harimo  igabanyuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko,kwihaza mu musaruro  ,kugabanya ibitumizwa hanze no kongera umusaruro w’ibyoherezwa hanze.

Ku ruhande rw’abahagarariye ubuhinzi n’ubworozi ngo bagaragaje ko kugirango umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uboneke uhagije no kwihaza mu biribwa  bishoboke, hakwiye ubufatanye mu kubona imbuto nziza ,guhuza ubutaka, kongera ibyanya byuhirwa, kugabanya umusaruro wangirika ,gushyigikira abahinzi babigize umwuga no kubona inguzanyo z’igihe kirekire kandi zidahenze

Inteko yagaragaje ko Iterambere ry’ubukungu rizagerwaho bigizwemo uruhare n’ubuhinzi n’ubworozi ,maze yemeza iyi  raporo n’imyanzuro ikubiyemo bikaba bizashyikirizwa inzego zose bireba.

Mu myaka yashize uwari minisitiri y’ubuhinzi n’ubworozi Ildephonse Musafiri ubwo yari mu nama y’umushyikirano yagaragaje ko kurirango u Rwanda rwihaze mu biribwa , uru rwego rwagakwiye guharirwa 10% by’ingengo y’imari y’igihugu igashyirwa mu bikorwa by’imishinga ikomeye biteza imbere ubuhinzi n’ubworozi  nk’urwego rw’ibanze rushamikiyeho ubukungu bw’igihugu n’imibereho y’abanyarwanda

Ibikorwa byo kuhira imyaka mu mirima ngo biracyari hacye

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]