Ikipe ya Aston Villa yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza yatangaje ko yagiranye amasezerano na Visit Rwanda, nk’umuterankunga mukuru w’iyi kipe aho aje asimbuye ayo yari ifitanye n’isosiyete y’imikino y’amahirwe ya Betano.
Aya masezerano azatuma ikirango cya Visit Rwanda kigaragara ku gituza cy’imyambaro y’amakipe yose ya Aston Villa, arimo ikipe y’abagabo, iy’abagore n’iy’abato, ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’iyi kipe.
Aston Villa yatangaje ko amasezerano yayo na Visit Rwanda ari yo masezerano y’ubuterankunga afite agaciro kanini kurusha andi mu mateka y’iyi kipe.
Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza The Athletic cyatangaje ko ayo masezerano afite agaciro ka miliyoni 20 z’Amapawundi ku mwaka, akabakaba miliyari 40 Frw.
Uretse guteza imbere ubukerarugendo, impande zombi zizakorana no mu bindi bikorwa birimo gushishikariza ishoramari, kwakira inama n’ibirori mpuzamahanga, guteza imbere siporo, amahugurwa y’umupira w’amaguru n’ubutoza, ibikorwa byo gufasha ndetse no kongerera abantu ubumenyi n’ubushobozi mu mwuga.
Perezida ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa, Francesco Calvo, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu rugendo rw’iyi kipe rwo gukomeza kwagura ibikorwa byayo ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Ubu bufatanye buradushimishije cyane. Bufungura amahirwe menshi yo gukorana, kwigiranaho no guhanga udushya. Dutegereje gukorana na Visit Rwanda mu guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari ndetse na siporo.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, Janet Karemera, yavuze ko aya masezerano agaragaza icyerekezo cy’u Rwanda cyo kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga binyuze mu mupira w’amaguru, umwe mu mikino ikurikirwa cyane ku Isi.
Yagize ati: “Ubu bufatanye buzafasha kumenyekanisha u Rwanda nk’igihugu cyiza cyo gusura, gushoramo imari no gukoreramo ubucuruzi. Bushingiye ku ntsinzi twagezeho mu myaka umunani ishize mu kwamamaza u Rwanda ku isoko ry’u Bwongereza, kandi turateganya kugera ku bantu benshi kurushaho mu Bwongereza, i Burayi no hirya no hino ku Isi.”
Yakomeje avuga ko aya masezerano azafasha gukomeza gukurura ba mukerarugendo, abashoramari n’abategura inama mpuzamahanga, ndetse anagirire akamaro iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Mbere y’uko aya masezerano ashyirwaho umukono Iyi kipe ntamuterankunga yari ifite kubera icyemezo cya Premier League cyo guhagarika kwamamaza ibigo by’imikino y’amahirwe imbere ku myambaro y’abakinnyi, guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/2027.
Aston Villa yari yaramuritse imyambaro izakoresha mu myaka w’imikino wa 2026/2027 nta muterankunga uriho gusa yatangaje ko abafana bamaze kugura imyambaro y’ikipe bazemererwa gushyirwaho ikirango cya Visit Rwanda ku buntu mu maduka y’iyi kipe.
Aston Villa ni imwe mu makipe y’ubukombe afite amateka akomeye mu Bwongereza n’i Burayi aho ifite igikombe cya UEFA Champions League yegukanye mu 1982 n’icya UEFA Europa League yegukanye mu 2026.
U Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda rusanzwe rufitanye imikoranire n’amakipe akomeye i Burayi arimo Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na na Atlético Madrid yo muri Espagne.

The Land of a Thousand Hills meets the City of a Thousand Trades.
— Visit Rwanda (@visitrwanda_now) July 14, 2026
A new journey begins with @AVFCOfficial.
We can't wait to welcome Aston Villa fans to Rwanda.#VisitRwanda pic.twitter.com/GoM5hzU2va








