sangiza abandi

Imirimo nyir’izina yo kwagura umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka  yatangiye

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yatangije imirimo nyir’izina yo kuvugurura no kwagura umuhanda wa Prince House–Giporoso–Masaka nyuma y’imirimo y’ibanze yari imaze igihe ikorwa.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA), cyatangaje ko uyu mushinga uteganyijwe gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’amezi 30, guhera kuri iki Cyumweru tariki wa 30 Kanama 2026.

Biteganyijwe ko kuvugurura no kwagura uyu muhanda ureshya n’ibilometero 10,3 ukagira ibisate bine by’umuhanda, bizagira uruhare rukomeye mu koroshya ingendo z’urujya n’uruza rukoresha iki gice.

Imirimo y’ingenzi izakorwa muri uyu mushinga irimo kubaka ibiraro binyura hejuru y’indi mihanda n’inzira zinyura munsi y’imihanda; kubaka no kuvugurura amasangano y’imihanda; imirimo yo gukomeza ubutaka bw’umuhanda hamwe no gushyiramo kaburimbo.

Harimo kandi  kubaka ibiraro n’imiyoboro y’amazi inyura munsi y’umuhanda; gushyiraho amatara yo ku muhanda; no gushyiraho ibikorwa remezo bijyanye n’uburyo bwo gucunga no kuyobora ibinyabiziga. 

RTDA ivuga ko kuvugurura no kwagura uyu muhanda ugahinduka umuhanda ufite ibisate bine by’ibinyabiziga, ibiraro binyura hejuru y’indi mihanda n’inzira zinyura munsi y’imihanda; hamwe no kubaka amasangano y’imihanda, bizongera ubushobozi bw’uyu muhanda bwo kwakira ibinyabiziga byinshi.

Bati “Kuvugurura no kwagura umuhanda wa Prince House–Giporoso–Masaka ni ikindi gishoro gikomeye kigaragaza ubushake n’uruhare bya Leta y’u Rwanda mu guteza imbere ibikorwaremezo by’ubwikorezi bitekanye, bikora neza kandi birambye.”

Bakomeza bagira bati “Uyu mushinga nurangira, uzateza imbere mu buryo bugaragara urujya n’uruza no guhuza uduce dutandukanye, wongere umutekano wo mu muhanda n’imikorere myiza y’ubwikorezi, ndetse woroshye n’imigendekere y’ibicuruzwa kuri uyu muhanda.”

Uyu mushinga ugiye gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa, bigaragaza ubufatanye bw’impande zombi mu guteza imbere ibikorwa remezo by’ubwikorezi no gushyigikira iterambere rirambye ry’ubukungu. 

Imicungire y’ibinyabiziga n’imihanda y’ingoboka mu gihe cy’imirimo

Mu rwego rwo kwitegura itangira ry’imirimo y’uyu mushinga, Umujyi wa Kigali ku bufatanye na RTDA ndetse na Polisi y’Igihugu, batangaje imihanda y’ingoboka izakoreshwa n’ibinyabiziga.

Hair imihanda itandukanye izakoreshwa mu nkengero z’ahakorerwa umushinga, harimo ihuza cyangwa inyura hafi ya: Giporoso, Sonatube, Kimironko, Zindiro, Mu nganda, Ndera, Gasogi, Kabuga, Kicukiro, Busanza, ndetse n’utundi duce tuyikikije.

Icyakora gahunda zihariye zo kuyobora ibinyabiziga zishobora kuzajya zihinduka bitewe n’aho imirimo y’ubwubatsi igeze, ndetse n’imiterere y’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga muri icyo gihe.

Imirimo nyir’izina yo kwagura umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka  igiye gutangira

Photos:

[fluentform id="3"]