Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yatangaje ko inzego z’ibanze zazamuye ingengo y’imari zikusanyirije, aho yageze kuri miliyari zisaga 98 Frw mu 2025.
Yabitangajrije mu nama ihuza abayobozi b’inzego za Leta zo ku rwego rw’Igihugu n’izo mu nzego zegerejwe abaturage, yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera, kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Werurwe 2026.
Minisitiri Habimana yavuze ko mu myaka 25 ishize igihugu gishyizeho politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage ,hari byinshi byagezweho harimo kuba ingengo y’imari zibasha kwikusanyiriza yarazamutse ku rwego rushimishije
Yagize ati: “Inzego z’Ibanze zongereye ubushobozi bw’ingengo y’imari zikusanya iva kuri miliyari 48.2 muri 2016 igera kuri miliyari 98.5 mu 2025. Ni ukuvuga ko yikubye kabiri.”
Yahimangiye kandi ko imitangire ya serivisi muri izo nzego na yo yateye intambwe, aho serivisi zigera kuri 232 ubu zitangwa n’inzego z’ibanze. Ni mu gihe kandi guha uruhare umuturage mu bimukorerwa na byo bigeze ahashimishije, kuko mu 2025 byageze kuri 88.4%.
Yagize ati: “Ikoranabuhanga riri kudufasha kunoza serivisi. Igipimo cy’uko zishimiwe cyavuye kuri 70.9% mu 2017 kigera kuri 76.5% mu 2024, ariko urugendo ruracyari rurerure.”
Yakomeje agira ati: “Ubu hose mu gihugu, abaturage bafite uruhare rufatika mu kugena ibibakorerwa no mu kubishyira mu bikorwa biyubakira igihugu, binyuze mu Nteko z’abaturage, imihigo, umuganda, n’ubundi buryo.”
Inzego z’ibanze zifite inshingano zo gushyira mu bikorwa politiki na gahunda z’iterambere z’igihugu mu buryo bwegereye abaturage, bushyira umuturage ku isonga, bityo akagira uruhare rufatika mu bimukorerwa.
Minisitiri Habimana yavuze ko nubwo hari ibyo byo kwihsimira, hakiri byinshi byo gukosora birimo kunoza imitangire ya serivisi, gukurikiranira hafi no gusubiza ibibazo by’abaturage vuba kandi neza, no gukomeza gukurikirana imishinga y’iterambere.






