Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko hari gahunda yo gushyiraho bisi zisanga abantu mu duce batuyemo, ku buryo imodoka ishobora gusanga umuntu ku rugo rwe.
Ibi yabitangaje ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026, mu kiganiro yagiranya n’abanyamakuru ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’isekarusange cya Gen Z-Comedy Show yari yatumiwemo.
Muri iki kiganiro yakomoje kuri gahunda imaze iminsi yubahirizwa yo kwimakaza gukoresha bisi cyane cyane iz’amashanyarazi nk’uburyo bwo gushakira ibisubiza ibura ry’ibikomoka kuri Peterori muri iki gihe cy’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati.
Yashimye uburyo abantu bubahirije iyi gahunda bakayoboka bisi ku bwinshi, anashimangira ko badakwiye kugira impungenge z’ibura ryazo kubera ubwinshi bw’abantu, kuko hateganywa kongerwa umubare wazo, ndetse ko hari no gushakwa intoya zishobora kwinjira mu duce abantu batuyemo zikabafata hafi y’ingo zabo.
Ati: “Hari busi ntoya tuzazana zifashe no kujya mu ma ‘Quartier’ kugira ngo abantu batangire kubonera ibyapa bya busi hafi y’aho batuye.”
Yavuze ko izi bisi zizaza mu minsi ya vuba kandi ko nizitangira gukora bizanatuma ufite imodoka ye bwite ayisiga mu rugo, aho kujya kuyisiga ahandi, ubundi akagenda na bisi.
Ati “Si ngombwa ko agenda no mu modoka ye ahubwo ashobora guhera iwe”.
Biteganyijwe kandi ko guhera mu Ukwakira uyu mwaka, hazatangira kuva bisi nshya zunganira izisanzwe, aho byitezwe ko izigera kuri 400 zikoresha amashanyarazi zizagera mu Rwanda bitarenze umwaka w’ingengo y’imari itaha.








