


Ibirori by'umuhango wo kwizihiza imyaka 25 polisi y'u Rwanda imaze ishinzwe birahumuje aho bisojwe na Perezida Kagame


Perezida Kagame ashimiye abanyeshuri basoje amahugurwa abinjiza muri polisi y'u Rwanda anashimira ibikorwa polisi y'u Rwanda ku byo imaze kugeraho mu myaka myaka 25 ishize.
Perezida Kagame yakomeje ashimira polisi y'igihugu ku kazi gakomeye bakora umunsi ku munsi ko kurindira abaturage umutekano bagakora imirimo yabo neza.
Yavuze ko ibyo polisi y'u Rwanda ikora byarenze urwego rw'igihugu kuri ubu bikaba byarageze ku rwego mpuzamahanga.
Perezida Kagame kandi ahaye ikaze abayobozi ba Polisi z'ibindi bihugu n'abandi bashyitsi batanndukanye.
Agaragaje ko ibyo polisi yagezeho muri iyo myaka byavuye mu bufatanye bw'Abanyarwanda asaba ko uko gufatanya byakomeza nk'uko biri mu muco wacu.
Agaragaje ko hakenewe ubufatanye no kujyana n'igihe mu gucunga umutekano kuko uburyo ibyaha bisigaye bikorwamo bwahindutse ari nayo mpamvu hakenewe ko gucunga umutekano bigomba kugendana n'impinduka zihari.
Ashimangiye ko "Niba dushaka gukumira no guhangana n'ibibazo bishya dukeneye kubaka ubushobozi, ubumenyi n'ibikoresho bigomba kuba ku isonga".
Perezida Kagame ashimiye abanyeshuri basoje amahugurwa avuga ko ibyo bize mu gihe cy'amezi umunani bari bamaze bahugurwa bagiye kubishyira mu bikorwa.
"Mu mahugurwa murangije ntabwo yabateguraga mu buryo bw'umwuga gusa ahubwo yabubatsemo indangagaciro zifasha gusobabukirwa neza icyo gukorera igihugu n'abaturage. Tubatezeho kurwanya ruswa, gushishoza mu gufata ibyemezo no kuzuza inshingano zanyu uko bikwiye".


Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ashimiye Perezida Kagame uburyo yahaye umurongo polisi y'igihugu mu myaka 25 imaze ibayeho.
Agaragaje ko polisi y'u Rwanda ishingiye ku gushyira umuturage ku isonga ndetse akaba arizo mpanuro Perezida Kagame ahora atanga buri munsi.
Ati " Twahereye ku mpanuro twahawe na Perezida Kagame twiha intego yo kubakira ibikorwa byacu byo gucunga umutekano ku musingi utajegajega witwa umuturage"

Abapolisi bayobowe na AIP Peninah Cyaripa, bari kugaragaza ubuhanga budasanzwe mu gutwara moto mu buryo bunyuranye kandi burimo ubuhanga harimo guca mu muhanda urimo ibunyabuziga byinshi mu gihe baherekeje abashyitsi.
Itsinda ry'abapolisi batwara moto rigizwe n'abapolisi 45 harimo abagabo 38 n'abagore 7, bari kugaragaza ubuhanga mu gucunga umutekano wo mu muhanda bifashishije moto.




Perezida Kagame yambitse imidali abanyeshuri bane bahize abandi mu gihe cy'amasomo.
Perezida Kagame atanze ipeti rya Assistant Inspector of Polisi ku banyeshuri 436 basoje amasomo harimo abahungu 327 n'abakobwa 109.
Ba ofisiye basoje amasomo barahiriye kwinjira muri polisi y'u Rwanda
Umuyobozi w'Ishuri rya Gishari, CP Rafiki Mujiji, yashimiye abanyeshuri basoje amahugurwa, ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida Kagame anashimira ababyeyi batanze abana babo ngo bajye muri polisi.
CP Mujiji yashimiye umurava n'ubushake abanyeshuri bagaragaje mu gihe kingana n'amezi umunani bari bamaze mu masomo.


Aba ofisiye bato 436 bagiye kwinjira muri polisi y'u Rwanda batangiye akarasisi aho babanjirijwe n'itsinda rya muzika.
Abasore n'inkumi bari gukora akarasisi mu buryo bwuje ubuhanga kandi bunogeye ijisho batambuka neza batabusanya intambwe.
Ba ofisiye bashya basoje amasomo harimo n'abaturutse mu bihugu bitandukanye na bo baherewe amasomo mu ishuri rya Gishari.






Perezida Kagame ageze i Gishari ahagiye kubera umuhango wo kwizizhiza imyaka 25 polisi y'u Rwanda imaze ishinzwe n'uwo kwinjiza aba ofisiye bato muri polisi.
Ba ofisiye bato 436 ni bo bagiye kwinjira muri polisi y'u Rwanda bari mu masibo 10 harimo abiri abaherekeje.
Perezida Kagame abanje kumurikirwa aba ofisiye bagiye kwinjira muri polisi y'u Rwanda mbere y'uko akarasisi gatangira.



Abapolisi bagiye kwinjira muri Polisi y'u Rwanda barangajwe imbere n'itsinda rya muzika rya polisi, bageze ahagiye kubera akarasisi bayobowe na SP Jean Bosco Rurangwa.
Abatwaye ibirango by'igihugu birimo Ibendera n'Ikirangantego by'u Rwanda babigejeje ahagiye kubera akarasisi.






Abayobozi n'abashyitsi batumiwe baturutse mu bihugu bitandukanye by’umwihariko ibifite imikoranire n’ubufatanye na Polisi y’u Rwanda bitabiriye uyu muhango.











Abantu mu ngeri zinyuranye batangiye kugera kugera mu Kigo cy’Amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda giherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, ahagiye kubera umuhango wo kwinjiza abofisiye bashya muri polisi y'u Rwanda ndetse no kwizihiza imyaka 25 polisi y'u Rwanda imaze ibayeho.
Ba ofosiye bato basaga 400 basoje amasomo ni bo bagiye kwinjizwa muri Polisi y'u Rwanda.













