sangiza abandi

Umuhango wo kwita abana b’ingagi amazina ku nshuro ya 21

sangiza abandi

Mu Karere ka Musanze Umurenge wa Kinigi hari kubera umuhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi ku nshuro ya 21 aho haritwa abana b’ingagi 22.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu mu ngeri zitandukanye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

Live Updates
18 hours ago

🔴Umuhango usojwe n'Ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w'Intebe Dr. Justin Nsensiyumva ari kugeza ku baturage b'Akarere ka Musanze n'Intara y'Iburengerazuba, ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Minisitiri Nsengiyumva avuze ko Umukuru w'Igihugu akaba n'Intore Izirusha Intambwe anashimira cyane ku bufatanye bwabo mu kubungabunga ingagi ndetse ababwira ko guverinoma izakomeza kubaha ubufasha butuma bagira imibereho myiza muri rusange.

Ybasabye gukomeza kugira ubufatanye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima biri muri Pariki y'Ibirunga kuko umusaruro uvamo ufitiye akamaro abaturage n'igihugu muri rusange.

Minisitiri Nsengiyumva yashimiye inshuti z'u Rwanda zaje kwifatanya n'u Rwanda mu muhango wo kwita izina abana b'ingagi ku nshuro ya 21 abasaba ko n'ubutaha bazagaruka kuko ubufatanye bwabo ari inkingi ikomeye muri iki gikorwa ngarukamwaka

19 hours ago

🔴Ijambo rya Minisitiri w'Intebe Dr. Justin Nsengiyumva

Mu izina rya Perezida Kagame, Minisitiri w'Intebe avuze ko uyu muhango wo Kwita Izina ufite agaciro gakomeye atari ku Rwanda gusa ahubwo no ku Isi yose.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko umuhango wa Kwita Izina ushingiye ku muco nyarwanda wo guha umwana izina imbere y’umuryango n’abaturanyi, nk’ikimenyetso cyo kumwakira no kumwizeza ko azitabwaho akanarindwa.

Yavuze ko kuva Kwita Izina bitangiye mu 2005, hamaze kwitwa amazina ingagi 460, zirimo 438 zari zimaze kwitwa mu mihango 20 yabanje n’izindi 22 zitwa muri uyu mwaka.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko mu ntangiriro z’imyaka ya 1980, ingagi zo mu misozi zari zisigaye hafi 250 gusa muri Virunga Massif, kubera guhigwa, gutakaza aho ziba n’amakimbirane. Kuri ubu, ku Isi habarurwa ingagi zo mu misozi zirenga 1,000, zirimo izirenga 600 muri Virunga Massif.

Yashimangiye ko uku kwiyongera kutabaye ku bw’amahirwe, ahubwo kwabaye umusaruro w’imbaraga z’abarinzi b’amapariki, abaganga b’inyamaswa, abashakashatsi, politiki yo kubungabunga ibidukikije, ubukerarugendo burambye n’ubufatanye hagati ya Leta, abaturage, abikorera n’imiryango mpuzamahanga.

Dr. Nsengiyumva yavuze ko kurinda ibidukikije bidashobora gutandukanywa no guteza imbere imibereho y’abaturage, kuko ingagi n’ubukerarugendo bwazo byagize uruhare mu guhanga imirimo, guteza imbere ubucuruzi bw’abaturage no gukurura ishoramari mu bice bikikije Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Yagarutse kandi kuri Smart Green Village, umushinga watangijwe mu minsi ishize, ufite ishoramari rirenga miliyoni 49$, ukazafasha imiryango 547 yibasiwe no kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kubona amacumbi agezweho, serivisi z’ibanze n’amahirwe yo kwiteza imbere mu buryo burambye.

Yasoje ashimangira ko izina rihabwa ingagi atari umunsi mukuru gusa, ahubwo ari isezerano ryo kuzirinda, kubungabunga aho ziba no guteza imbere abaturage basangiye na zo ubu butaka. Yavuze ko iri sezerano risaba ubufatanye bwa Leta, abaturage, abashinzwe kubungabunga ibidukikije, abikorera n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

19 hours ago

🔴Ijambo ry'Umuyobozi wa RDB Jean Guy Africa

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) Jean Guy Africa, yavuze ko Kwita Izina ari umwanya wo kwizihiza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubungabunga ingagi zo mu misozi, ariko anagaragaza ko hakenewe gukomeza ishoramari n’ubufatanye kugira ngo ibyo byagezweho birambe.

Yavuze ko ingagi zo mu misozi ari zo nyamaswa z’inkima nini zonyine zikomeje kwiyongera, aho ubu zirenga 1,060 zibarizwa mu gasozi.

Yasobanuye ko umusingi w’uburyo u Rwanda rubungabungamo ibidukikije ari uko kurinda ibyaremwe no guteza imbere imibereho y’abaturage bigomba kujyana. Ibi ni na byo bigenderwaho muri gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, izongera aho ingagi ziba ndetse igafasha abaturage baturiye iyi pariki kubona amacumbi meza, ibikorwa remezo, serivisi n’amahirwe y’ubukungu.

Umuyobozi wa RDB yashimiye abaturage baturiye pariki, abarinzi bayo, abashinzwe kubungabunga ibidukikije, abakorera mu bukerarugendo n’abafatanyabikorwa, avuga ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubungabunga ingagi ari umusaruro w’uruhare rwa bose.

Yasabye ko ubu bufatanye bukomeza kugira ngo ingagi zikomeze gutera imbere, abaturage batekane kandi biteze imbere, ndetse n’umurage kamere w’u Rwanda ukomeze kurindwa no kuzaragwa ibisekuru bizaza.

20 hours ago

🔴Abana batangiye kwitwa amazina

Visi Perezida w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubukerarugendo (UN Tourism), Shaikha Al Nuwais, niwe ubimburiye abandi mu kwita abana b'ingagi amazina agiye kwita umwana w'ingai wo mu muryango wa Muhoza akaba amwise ISHAKWE, bisobanura ingoma ntoya ariko itanga umurongo ku zindi ngoma ndetse bigaragaza ko kuba igihangange bidasaba kuba munini.

Uwa kabiri ugiye kwita ni Dominic Barton, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rio Tinto na LeapFrog Investments akaba agiye kwita umwana wo mu muryango wa Izuba akaba amwise UMUKONDO.

Uwa Gatatu ni Paul Danforth, Perezida wa CAA Sports, akaba umuyobozi ukomeye mu bijyanye na siporo ku rwego mpuzamahanga agiye kwita umwana wo muryango wa Susa akaba amwise SHIKAMA

Uwa kane ni Miguel Ángel Gil Marín, Umuyobozi Mukuru akaba n’umunyamigabane myinshi wa Atlético de Madrid, ndetse akaba ari umwe mu bagize Komite Nyobozi ya UEFA. Agiye kwita umwana wo mu Muryango wa Pablo akaba amwise INKERA.

Hakurikiyeho Eng. Ahmed Sadek Elsewedy, Umuyobozi w’Ikigo Elsewedy Electric, wamwise RUGAMBA wo mu Muryango wa Hirwa.

Umuyobozi Mukuru wungirije akaba n’umwe mu bashinze Kasada Capital Management, Olivier Granet, amwise MUCYO.

Garreth na Nicola Wood, Abagiraneza mpuzamahanga akaba ari na bo bashinze Kids Operating Room (KidsOR), bamwise NGABONZIMA.

James Chester, wahoze ari kapiteni wa Aston Villa akaba n’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Wales umwana amwise INDONGOZI.

Susan Hollern, washinze akaba na Perezida wa Hope Haven Rwanda, umuryango umaze imyaka myinshi uteza imbere uburezi no kuzamura imibereho y’imiryango mu Rwanda, umwana amwise IKAMBERE.

Marie-Clémentine Dusabejambo, umukinnyi wa filime n’umuyobozi wa sinema w’Umunyarwanda uzwi ku rwego mpuzamahanga. Umwana amwise UBUKAKA.

Francesco Calvo, Perezida ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa, akaba afite ubunararibonye mu buyobozi bw’amakipe akomeye nka Juventus, FC Barcelona na AS Roma. Umwana amwise NGOGA.

David Lappartient, Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare (UCI), akaba n’umwe mu bagize Komite Mpuzamahanga y’Imikino Olempike (IOC). Amwise UMUHUZA.

Dominique Laura Plewes yise izina Komezutsinde umwana w’ingagi yo mu muryango Mutobo

Mamadou Sakho yise izina Ntwarane umwana w’ingagi wo mu muryango wa Muhoza

Mutaz Barshim yise izina Tarama umwana w’ingagi wo mu muryango Humura

Alastair Fothergill yise izina Mpinga umwana w’ingagi wo mu muryango wa Pablo

Israel Mbonyi yise izina Impeta umwana w’ingagi wo mu muryango Izuba

Kelly O’Meara yise izina Igeno umwana w’ingagi wo mu muryango wa Musilikare

Neil na Susan McDougall bise iizina Ruhembe ingagi yo mu muryango wa Izuba

Patrice Evra yise izina Muganura umwana wo mu muryango wa Izuba

Ameloot Kenza Johanna yise izina Nkwakuzi umwana wo muryango wa Umubano

20 hours ago

🔴Hari gutangazwa abagiye kwita amazina abana b'Ingagi

Isheja na Nkusi bari gutangaza abantu 22 mu ngeri zinyuranye baturutse mu bice bitandukanye by'Isi bagiye kwita amazina abana 22 b'ingagi mu muhango uri kuba ku nshuro ya 22.

20 hours ago

🔴Ijambo ry'Ikaze

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ni we uri gutanga ijyambo ry'ikaze.

Mugabowagahunde yatangiye ashimira abatabiriye uyu muhango agaragaza ko kuba igikorwa nk'iki gikomeye cyibera mu Ntara y'Amajyaruguru ari ishema kuri iyi ntara ndetse avuga ko uretse kuba ingagi zifitiye akamaro gakomeye igihugu ariko bibanziriza ku baturage baho.

Guverineri Mugabowagahunde avuze ko abatutage batuye muri iyi ntara bamenye agaciro ko kubungabunga ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima biri muri Pariki y'Ibirunga.

Yagaragaje ko kuva umuhando wo kwita izina watangira mu 2005 abaturiye Pariki y'Ibirunga babaze guhabwa angana na miliyari 8 Frw yabafashije mu kwiteza imbere binyuze mu mishinga itandukanye.

20 hours ago

🔴Umushyitsi Mukuru arahageze

Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva akaba ari nawe mushyitsi mukuru ageze mu Kinigi ahagiye kubera Umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi 22.

Habanje gufatwa ifoto y'urwibutso

21 hours ago

🔴Abashyitsi bakomeje kugera ahari kubera umuhango wo Kwita amazina abana b'ingagi

Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi wabaye Perezida wa Botswana kuva mu 2018 kugeza mu 2024, Hailemariam Desalegn, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Mizengo Pinda wabaye Minisitiri w'Intebe wa Tanzania kuva ku wa 8 Gashyantare 2008 kugeza ku wa 5 Ugushyingo 2015n'abandi bashyitsi baturutse mu bindi bihugu bageze mu Kinigi ahari kubera umuhango wo Kwita Amazina abana b'ingagi.

21 hours ago

🔴Isheja Sandrine na Arthur Nkusi ni bo bayoboye umuhango

Isheja Sandrine na Arthur Nkusi bamenyerewe mu kuyobora ibirori n'ibitaramo ni bo bayoboye umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi uri kuba ku nshuro ya 21.

Isheja na Nkusi bari gushimira abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutegura uyu muhango ngarukamwaka watangiye mu 2005 aho kuva watangira abana b'ingagi 438 aribo bamaze kwitwa amazina.

21 hours ago

🔴The Ben yishimiwe bidasanzwe mu Kinigi

Umuhanzi The Ben usanzwe ufite abakunzi benshi mu Karere ka Musanze yongeye kwishimirwa bidasanzwe mu Kinigi aho ibihumbi by'abafana bitabiriye umuhando wo kwita amazina abana b'ingagi ku nshuro ya 21.

The Ben ageze ku rubyiniro ategerejwe bidasanzwe aririmba indirimbo zirimo Inshallah iri mu zikunzwe muri iyi munsi n'izindi zirimo I'm in love, Thank you n'izindi.

21 hours ago

🔴Riderman yasusurikije abitabiriye uyu muhango

Umuhazi Riderman uri mu bakunzwe mu Rwanda yasusurukije abitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo igitangaza, Romeo na Julliette, Simbuka n'izindi zakanyujijeho mu bihe bitandukanye

Showing all 11 updates
Show Less
[fluentform id="3"]