sangiza abandi

Udushya n’ibihe byaranze Kwita Izina: Dore uko umuhango wagenze (Amafoto)

sangiza abandi

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025, Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse n’inshuti z’u Rwanda zavuye i mahanga bateraniye mu Kinigi mu Karere ka Musanze ahagiye kubera ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi bigiye kuba ku nshuro ya 20.

Igikorwa cyo Kwita Izina cyatangiye bwa mbere mu 2006, hagamijwe guhesha agaciro ibikorwa byo kurengera ingagi no kugaragaza uruhare rw’Abanyarwanda mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Kuva muri uwo mwaka abana b’ingagi 397 bamaze kwitwa amazina. Ni mu gihe kuri iyi nshuro hari bwongerweho abandi bana b’ingagi 40 barimo 18 bavutse mu mwaka ushize wa 2024.

Photos:

Photos: Kwita Izina

Live Updates
15:50 GMT+0200

Minisitiri w'Intebe yasabye abaturiye Pariki y'Ibirunga kuyibungabunga

Minisitiri w'Intebe yashimye abaturage ba Musanze ku musanzu wabo mu gusigasira ingagi no guteza imbere ubukerarugendo mu gihugu cy'u Rwanda.

Yakomeje abashishikariza gukomeza kubyaza umusaruro ibikorwaremezo bikikije Pariki y'Ibirungu, ndetse n'imishinga igamije guteza imbere imibereho yabo.

Ati" Muhore muzirikana ko ari umutungo w'agaciro kanini dufite, kandi tugomba gusigasira twese."

Minisitiri w'Intebe akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru niwe usoje ibirori byo Kwita Izina byaberaga mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Yakomoje kandi kuri gahunda yo kwagura Pariki y'Ibirunga, ati " Bizafasha ingagi zacu gukomeza kubaho neza mu buryo burambye."

15:30 GMT+0200

Umuyobozi wa RDB, Jean guy Afrika yashimye imishinga ifite agaciro ka Miliyari 18 Frw yavuye mu bukerarugendo

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), Jean Guy Afrika, avuga ko kuva ghubda yo gusaranganya inyungu ziva mu bukerarugendo yatangira mu myaka 20 ishize, imishinga ifite agaciro ka miliyari 18frw yazanye ibikorwaremezo bitandukanye.

Ati “ Uyu munsi wo kwita wo Kwita abana b’ingagi 20, ni ishema ry’igihugu cyacu. Murabiziko kuva gahunda yo gusaranganya inyungu ziva mu bukerarugendo yatangira mu myaka 20 ishize, 10% by’umusaruro wa Pariki ujya mu mishinga y’abaturage baturiye Pariki.”

Kugeza ubu imishinga ifite agaciro ka miliyari 18 Frw, yazanye amashuri ,amavuriro, amasoko n’inzu zo guturamo.

Yongeyeho ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bizana umusaruro n’inyungu mu mibereho myiza y’abaturage.

15:00 GMT+0200

Yemi Yalade yise izina umwana w’ingagi ‘Kundwa’

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Yemi Eberechi Alade wamamaye nka Yemi Alade ni umwe mu bise izina abana b’ingagi mu muhango wabaye ku wa 5 Nzeri 2025, yise umwana w’ingagi izina rya’ Kundwa’.

Umwana yahaye izina, nyina ni Mbaraga , akaba yaravutse kuwa 1 Gicurasu 2025, akaba avuka mu muryango witwa IGISHA .

Uyu muhanzi yaherukaga mu Rwanda mu 2023, ubwo yari yaje mu gikorwa cyo guhemba abanyamuziki, ibihembo bya Trace Awards yanahawemo igihembo.

Yemi Yalade arazwi cyane muri Afurika kubera indirimbo ze zafashe imitima y’abatari bacye zirimo , ‘Johnny’ , "Despacito" n’izindi.

Mu 2017, yabaye umuhanzi wa mbere mu mateka y’umuziki wa Afurika mu cyiciro cy’abagore ufite indirimbo yarebwe inshuro nyinshi kurusha izindi ku rubuga rwa YouTube.

Indirimbo nka ‘Johnny’ yabaye iya mbere mu ndirimo z’abahanzi bose b’abagore ku Mugabane wa Afurika zarebwe inshuro nyinshi ku rubuga rwa YouTube, aho yarebwe n’abarenga miliyoni 73.

14:50 GMT+0200

Icyiciro cya kabiri cy'abashyitsi bise abana b'ingagi n'amazina babise

Icyiciro cya kabiri cy'abashyitsi bise abana b'ingagi amazina ni:

1. Yemi Alade: Yise ingagi izina rya “Kundwa”
2.Reed Oppenheimer: Yise ingagi izina rya “Tengamara”
3.Athanasie Mukabizimungu: Yise ingagi izina rya “Cyubahiro”
4.Dr. Edward Hult: Yise ingagi izina rya “Rwandanziza”
5.Susan Sinegal: Yise ingagi izina rya “Muvugizi”
6.Gagan Gupta: Yise ingagi izina rya “Mpinganzima”
7.Camille Rebelo: Yise ingagi izina rya “Rugano”
8.Luis Garcia: Yise ingagi izina rya “Iraba”
9.Bacary Sagna: Yise ingagi izina rya “Amahumbezi”
10.Xi Zhinong: Yise ingagi izina rya “Izere”
11.Lee Ehmke: Yise ingagi izina rya “Shyamba”
12.Susan Chin: Yise ingagi izina rya “Cyerekezo”
13.Javier Pastore: Yise ingagi izina rya “Ganza”
14.Ruth Fisher: Yise ingagi izina rya “Inkomoko”
15.Vivien Ressler: Yise ingagi izina rya “Higa”
16.Niyonzima Jean de Dieu: Yise ingagi izina rya “Terimbere”

14:00 GMT+0200

Igice cya mbere cy'abashyitsi bise abana b'ingagi n'amazina babise

Icyiciro cya mbere cy'abaje kwita izina abana b'ingagi bahamagawe imbere aho bagiye gutangira kwita ingagi amazina.

Abo ni:

1. Princess Ingeborg Zu Schleswig-Holstein yise umwana w'ingagi "Burere"

2. Schleswig-Holstein yise ingagi izina rya "Ntarungu"

3. Umujyanama Mukuru w'Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, Senait Fisseha yise ingagi " Ntarungu"

4. Umuyobozi Mukuru wa Global Green Grwoth Instituation, Sang-Hyup Kim yise ingagi "Impuguke"

5. Umuyobozi mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Marriott International Inc, David S. Marriot, yise ingagi "Urugwiro"

6. Umuyobozi Mukuru wa BGI Group, Dr.Yin Ye, yise ingagi "Tekana"

7. Uwashinze akaba n'umuyobozi mukuru wa Tusk Trust, Charlie Mayhew OBE, yise ingagi "Ntavogerwa"

8. Umuyobozi w'abarinda ndetse n'abayobora ba mukerarugendo muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Claver Ntoyinkima yise ingagi " Nyunganizi"

9. Umunyamerika uyobora agatunganya n'amafilime, Michael Bay, yise umwana w'ingagi "Umurage"

10. Umukinnyi wa filime akaba n'Intumwa yihariye ya UNDP, Michelle Yeoh Todt, yise umwana w'ingagi "Rwogere"

11. Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano wo mu muhanda, Jean Todt yise umwana w'ingagi "Ruvugiro"

12. Umwe mu bashinze Global Infranstructure Partners, Matthew Harris, yise umwana w'ingagi "Mwungeri"

13. Umuhanzi ukomoka i Burundi, Khadja Nin, yise umwana w'ingagi "Garuka"

14. Umwe mu bashinze GFBiochemicals akaba yarakiniye n'ikipe ya Arsenal, Mathieu Flamini yise umwana w'ingagi "Rubuga"

15. Umuhanzi Somi Kakoma yise umwana w'ingagi "Iwacu"

Showing 6 of 19 updates
View All Updates (19)
[fluentform id="3"]