Ikipe ya Mathare United FC yo muri Kenya yahagurutse muri iki gihugu yerekeje i Kigali mu Rwanda aho igiye gukomereza imyiteguro y’umwaka utaha w’imikino wa 2026-27.
Iyi kipe izamara iminsi 8 mu Rwanda kuva tariki 12 kugeza tariki 19 Kanama 2026, aho izakina n’imikino ya gicuti n’amakipe yo mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura neza.
Umwaka ushize ntabwo wabaye mwiza kuri mathare United kuko yasoreje ku mwanya wa 14 mu makipe 18, bivuze ko yagarukiye ku mwamba yendaga kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Mathare United ibaye indi kipe yo mu karere igiye gukorera umwiherero mu Rwanda nyuma ya Azam FC yo muri Tanzania na Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo.
Izi kipe zije zisanga ikipe ya Al Merriekh na Al Hilal zo muri Sudani nazo ziri mu Rwanda aho biteganyijwe ko zizongera zigakina Shampiyona y’u Rwanda nk’uko n’umwaka ushize w’imikino byagenze.











