Si rimwe Si kabiri uzumva batera urubwa abakobwa b’ibizungerezi ngo ntabwo bajya bamenya ibijyanye n’umupira ngo ndetse n’iyo bakoze agashya bakabimenya akenshi bafana amakipe abakunzi babo bafana.
Ariko izo ni imvugo zicyuye igihe kuko kuri ubu gukunda ndetse no kumenya ibijyanye n’umupira ntibikiri iby’abahungu gusa kuko na bashiki babo basigaye bazi ndetse bakunda umupira w’amaguru by’umwihariko uwo ku mugabane w’Iburayi.
Abakobwa tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru ni ibyamamare hano mu Rwanda ndetse bamwe muri bo amazina yabo arazwi hanze y’u Rwanda .
Bakunze kugarukwaho mu myidagaduro yo mu Rwanda bavugwa ku bintu bitandukanye birimo ibyo bakora, ubwiza bwabo, imyambarire yabo, imodoka bagendamo, ndetse n’ibindi byinshi.
Ariko se waba wari uzi amakipe bihebeye ku mugabane w’Iburayi?
Kate Bashabe
Uyu ni rurangiranwa w’Umunyarwandakazi ku mbuga Nkoranyamabaga, Kate w’imyaka 35 y’amavuko yegukanye ikamba rya Nyampinga wa sosiyete y’itumanaho MTN muri 2010, uyu mukobwa w’ikizungerezi yiyongeje kandi irindi Kamba rya Nyampinga w’Akarere ka Nyarugenge mu mwaka wa 2012.
Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa bafite agatubutse mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda, ntaboneka hose, ibi biri mu bituma abenshi bahorana amatsiko adashira kuri we.
Kate Bashabe ntajya ahisha urukundo rwe kuri siporo ndetse iyo yabonye umwanya ajya kwirebera imikino y’ikipe akunda ya Arsenal.


Butera Knowless
Uyu ni umwe mu bahanzikazi b’intangarugero mu mateka ya muzika nyarwanda, Kabebe nkuko inshuti ze nyinshi zikunze kumwita , ntabwo ajya ahisha urukundo akunda umupira w’amaguru.
Butera Knowless ni umukunzi w’ikipe ya Chelsea FC yo mu Bwongereza ndetse na FC Barcelona yo muri Espagne.
uyu mubyeyi w’abana batatu akaba kandi ari umukunzi ukomeye wa Lionel Messi.


Sherrie Silver
Uyu ni icyamamare ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye no kubyina imbyino za Kijyambere (Modern Dance). Sherrrie Silver yabonye izuba mu mwaka wa1994 akaba avuka ku babyeyi bombi b’Abanyarwanda .
Gusa we na Mama we bakaba barimukiye mu Bwongereza akiri uruhinja nyuma yuko Se yari amaze kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Sherrie Silver yamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga muri 2018 ubwo yayoboraga imbyino (Lead Choreographer) mu ndirimbo yamamaye cyane ya This is America y’umuraperi Childish Gambino.
Uyu mubyinnyi mpuzamahanga akaba yarihebeye ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.


Miss Mutesi Jolly
Uyu mukobwa w’imyaka 29 y’amavuko , ni icyamamare mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Nta kwezi kwashira uyu mukobwa atagarutsweho mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, yaba iryandika, Radiyo na Televiziyo ndetse no ku mbuga Nkoranyambaga.
Iyo atavuzwe ku myambarire ye, avugwa ku modoka agendamo, ubwiza bwe, umukunzi we, ndetse n’ibindi byinshi bikomeza gutuma izina rye rihora mu biganiro by’imyidagaduro.
Uyu mwari wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 ni umukunzi w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.


Shaddyboo
Uyu ni Umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, Shaddyboon arambye mu myidagaduro yo mu Rwanda kuko yayinjiyemo akiri umukobwa w’amasoni menshi muri 2012 ubwo King James yamwifashishaga mu mashusho y’indirimbo ye Buhoro Buhoro.
Nyuma yaho, uyu mubyeyi w’abana babiri yakomeje gutumbagiza izina rye mu myidagaduro yo mu Rwanda binyuze mu bikorwa bye bitandukanye birimo Imbuga nkoranyambaga, Kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye , kuyobora ibirori birimo ibyamamare mu tubari,ndetse n’ibindi byinshi.
Shaddy ntabwo ajya ahisha imbamutima ze kuri ruhago , akaba ari umukunzi ukomeye cyane w’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza.


Anita Pendo
Mu myaka yo hambere agitangira gukora ku gafaranga yajyaga avuga ko ari umukobwa wirwanyeho, kuri uyu munsi ni umubyeyi w’abana babiri ndetse Imana yateye iteka ubuzima bwe bukaba ari bwiza aho aherutse no gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’itangazamakuru.
Uramutse uvuze ko ari umutegarugori wirwanyeho ntabwo waba ubeshye.
Anita Pendo yinjiye mu myidagaduro yo mu Rwanda ahagana mu 2006 ahera kuri Radio ya City Radio, akazi k’itangazamakuru yaje kugafatanya no kuba umushyushyarugamba mu bitaramo by’umuziki bikomeye ndetse rimwe na rimwe akanifashishwa mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda batandukanye.
Mama Tiran na Ryan ni umwe mu bategarugori bo mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda batajya bahisha urukundo rwabo kuri ruhago.
Anita Pendo ni umukunzi ukomeye w’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza.


Bwiza
Uyu ni umwe mu bahanzikazi bagezweho mu muziki Nyarwanda.
Bwiza yatangiye kumenyekana muri muzika nyarwanda muri Mata 2022 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye Ready.
Nyuma yaho yagiye akora izindi ndirimbo zagiye zikundwa cyane izi zirimo Ahazaza, Ogera, Best Friend, ndetse n’izindi nyinshi.
Bwiza ni umwe mu bakobwa bafite ubumenyi kuri ruhago kuko yanakinnye umupira wa maguru ubwo yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye.
Si ibyo gusa kuko nk’umukino wa Basketball yawukinnye akanahamagarwa mu ikipe y’igihugu yabatarengeje imyaka 16 ubwo yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye.
Bwiza ni umukunzi w’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza ndetse akaba ari n’umukunzi wa FC Barcelona yo muri Esipanye aho uyu muhanzikazi yihebeye umunyabigwi w’iyi kipe, Lionel Messi.


Iradukunda Liliane
Liliane yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2018.
Uyu mukobwa udakunze kugaruka cyane mu itangazamakuru , ni umukunzi ukomeye w’ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza.


Uwase Muyango Claudine
Uyu ni umwe mu bategarugori bafitanye isano rikomeye na ruhago kuko yanarushinze n’umukinnyi w’umupira w’amaguru, Kimenyi Yves.
Muyango Claudine yinjiye mu ruhando rw’imyidagaduro yo mu Rwanda muri 2019 ubwo yahatanaga mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda yaje no kwegukanamo ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto “Miss Photogenic”
Nyuma yaho yagiye akora imirimo itandukanye irimo Itangazamakuru, kuyobora ibirori mu tubari twiyubashye ndetse n’indi mirimo itandukanye.
Uyu mubyeyi w’umwana umwe , ni umufana w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.


Miss Muheto Divine
Uyu niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 rikaba ari nayo nshuro iri rushanwa riheruka kuba, Nshuti Muheto Divine ntajya ahisha amarangamutima ye ku mupira w’Amaguru.
Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko ni umukunzi w’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza.


Abera Martina
Uyu ni umukobwa wamamaye cyane mu kuyobora ibirori bya Nyampinga w’u Rwanda . Gusa hirya y’ibyo akaba ari umunyamakurukazi ukorera ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).
Akora mu biganiro ndetse na gahunda zitandukanye zirimo Gusoma amakuru mu cyongereza, ikiganiro kuri Morning Café, Our Followers, ndetse n’ibindi.
Abera Martina abenshi bakundira ijwi rye ryiza ndetse n’imiterere y’umubiri myiza.
Ni umukunzi ukomeye w’ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza


Aissa Cyiza
Uyu ni umunyamakurukazi wubatse izina rikomeye mu gihe kirenga imyaka 15 arimazemo.
Uyu mubyeyi w’abana babiri yakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo Radio na Televiziyo Isango Star, RoyalTV, ndetse na Royal Fm akoraho kuri uyu munsi akaba anayibereye umuyobozi.
Aisaa Cyiza ni umukunzi w’ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza.







